Imyitwarire ya Tyga n’umukunzi we Kylie Jenner ikomeje kuvugisha benshi.

  • admin
  • 15/09/2015
  • Hashize 9 years

Ku myaka 25, umuhanzi ukora umuziki mu njyana ya hip hop hariya ku mugabane w’Amerika uzwi ku izina rya Tyga kuri ubu we n’umukunzi we Kylie Jenner w’imyaka 18, bakomeje gutungura benshi uburyo bitwara mu rukundo.

Mu mpera z’iki cyumweru aba bombi bagaragaye mu mujyi wa New York aho bari bitabiriye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe imideli (Fashion week), uyu muhanzi Tyga n’umukunzi we bagerageza kugaragaza urukundo rwabo ahantu hose nta kwikanga abababona cyangwa ababavuga doreko kuri ubu uyu Kylie Jenner yamaze kuzuza imyaka 18 imwemerera kuba yakora ibikorwa byose yumva akeneye hariya muri Leta zunze ubumwe za Amerika



Tyga n’umukunzi we Kylie Jenner

Kuri ubu uyu mukobwa ukomoka mu muryango umwe na Kim Kardashian akaba ari na murumuna we yashyize video kurukuta rwe rwa tweeter arimo gusomana n’uyu mukunzi we Tyga kuburyo benshi mu bari kugenda babona iyi video batari kuvuga rumwe kuri uru rukundo rw’aba bombi cyane ko bamwe bari kwemeza ko bikomeje gutya bidashobora kurenga umutaru ibyabo.

Amwe mu magambo uyu Kylie Jenner umukobwa ukiri mutoya agenda asubiza inshuti ze ababwira ko Tyga ari umuntu yishimira kandi yamweretse urukundo kuva na mbere haose akiri umwana ninayo mpamvu yumva ko batazatandukana .

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2015
  • Hashize 9 years