Imyitwarire Abasore na abagabo bagira ikunze gukurura abakobwa!

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years

Mu buzima bwa muntu, abantu bashobora guhura bwa mbere maze bagahita bakundana nta n’ umwe uziranye n’ undi cyangwa baziranye bitari cyane, ariko hari ibikorwa, imiterere cyangwa imyitwarire abagabo bagira ikunze gukurura abakobwa!

Ese wowe ni iki cyaba kigukurura ku bahungu muri rusange cyangwa ku mugabo wishakiye ku buryo wumva amarangamutima yawe akwemeza kumukunda?

Urubuga slate.fr rwabajije ibibazo abakobwa batandukanye bagenda batanga ibibakurura kurusha ibindi ku gitsina gabo.

Mu byagaragaye, indoro y’ umusore akenshi iba igaragaza icyo ashaka ikunze gukundwa n’ abakobwa benshi, ariko akenshi ngo biba byiza iyo ndoro iyo itabeshya ni ukuvuga igaragaza by’ukuri ibiri mu musore cyangwa umugabo.

Ikindi abakobwa bakunda ngo ni abasore banini bafite n’ amazuru manini cyangwa aringaniye kuko akenshi bahita biyumvisha ko umuntu munini aba ashoboye gukora kandi yanarinda umukunzi we, ariko kandi bitavuze ko abagabo cyangwa abasore batabyibuye nta mbaraga baba bafite.

Umusatsi utari irende cyane na wo ni kimwe usanga abakobwa bakunda kandi bakanakunda umuhungu usabana kandi udapfa kurakazwa n’ ubusa.

ubu bushakashatsi bwakomeje buvuga no ku myitwarire k’ umuhungu utuma abantu bose bamwitaho nk’ umuhanzi cyangwa umunyacyubahiro kandi akaba anafite ijwi ryiyubashye.

Kubera ko abakobwa benshi bakunda gusohokanwa, hakaba n’abandi bakunda abasore babasohokana maze bakabashimisha nko muri week-end cyangwa mu yandi ma-sorties.

Hari kandi abandi bakunda umusore cyangwa umugabo ukunda kwitegerezanya ubwuzu ibice byabo by’ umubiri bitandukanye nk’ amabere, amabuno, cyangwa mu maso.

Hari n’ abandi bakururwa n’ ubumenyi bw’ umusore; ni ukuvuga amagambo yuzuye ubwenge haba mu buzima busanzwe cyangwa se no mu bumenyi bwo mu ishuri.

Kuba tuvuze ku byo abakobwa babona ku bahungu ntibivuze ko abahungu bo ntabyo babona ku bakobwa bibakurura kuko bimwe muri ibi babihuriraho.

Akenshi abahungu bo bakunze gukururwa n’ isura nziza cyangwa imiterere myiza y’ umukobwa n’ uburyo afata ibyemezo mbere yo kumenya neza umukobwa.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years