Imyiteguro ya Shampiyona irarimbanyije muri Espoir FC, kugeza ubu byifashe bite?

  • admin
  • 05/10/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi, irimbanyije imyiteguro ya shampiyna y’u Rwanda iteganyijwe gutangira kuwa 14 Ukwakira, intego ni ukurangiza muri enye za mbere.

Ni ikipe itaritwaye neza muri shampiyona ishize kuko yarangije ku mwanya wa 11, imyanya itatu gusa imbera ya Rwamagana na Muhanga zasubiye mu cyiciro cya kabiri. Ibi ariko si ko byagenze mu gikombe cy’amahoro dore ko yageze muri kimwe cya kabiri ikaza gusezererwa na APR FC, yaje gufata umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na AS Kigali.

Kuri ubu imyiteguro irakomeje bakina imikino ya gicuti, muri weekend ishize hari hatahiwe gusura ikipe nshya yo mu karere ka Nyamasheka yitwa Nyamasheke Sport Club. Umukino warangiye Espoir itsinze ibitego 3-0. Umukino wabereye Ku kibuga cya Kirambo

Ndayizeye Jimmy, Umurundi wigeze no kuba umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu “Intambamurugamba” niwe uri gutoza iyi kipe. Ayifitemo amasezeramo y’umwaka umwe akaba yarasabwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzayigeza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona ya 2016/17.

Ndayizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC

Yatubwiye ko ikipe ye iri gutera indi ntambwe. aganira na Muhabura.rw, yagize ati: “Icya mbere ni uko ikibuga cyatugoye cyane n’ubwo twabonye insinzi. Urebye imikino tumaza gukina, hari byinshi bimaze guhinduka. Mu byumweru bibiri bisigaye ngo shampiyona itangire, hari amakosa menshi tugiye gukosora. Dusigaje umukino umwe wa gicuti n’ikipe itiramenyekana. Twazanye abakinnyi bashya nka batanu, nta wundi tuzagura, keretse mu mikino yo kwishyura,

Nta bandi bakinnyi bifuza, kerete nibura imikino ibanza nirangira

Abakinnyi bashya baje muri iyi kipe ni:

Ndikumana Bodo (Entencelle)

Renzaho Hussein (Musanze)

Hatungimana Basil (Musanze)

Hakizimfura Adolf (Amagaju)

Boa Balora (Kiyovu, ukomoka muri Cameroon)

Sozera Ancelmet (AS Kigali ukomoka i Burundi)

Gatoto Serge


Nyamasheke Sport Club ni ikipe nshya, yatsinzwe na Espoir 3-0

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2016
  • Hashize 8 years