Imyiteguro irakomeje ku makipe azitabira Shampiyona y’U Rwanda mu mukino wa Basketball

  • admin
  • 27/10/2015
  • Hashize 8 years

Ni mu rwego rwo kwitegura Shampiona y’umukino wa Basket ball y’ikiciro cya Mbere hano mu rwanda izatangira Taliki ya 14 Ugushyingo 2015.Amakipe amwe yatangiye kwitegura akina imikino ya gishuti aho mu mpera z’Icyumweru twasoje Ikipe igizwe n’abanyeshuli ba IPRC-South ishuli riri mu majyepfo yakinnye na PATRIOS.



Abakinnyi bambaye imyenda y’Umuhondo ni aba IPRS naho Abambaye imyenda y’umukara ni Patriots: Photo by Twahirwa Peter

Muri uyu mukino wahuje PATRIOTS ikipe imaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda mu kiciro cya mbere cy’umukino wa Basket . uyu mukino rero waje kurangira ikipe ya IPRC South amanita 73 kuri 64 ya PATRIOTS.


IPRS South yabashije kwegukana insinzi:Photo by Twahirwa Peter

Twahirwa Peter ,Umunyamakuru wa Muhabura.rw ukorera mu ntara y’amajyepfo ari nawe wakurikiranye uyu mukino yadutangarije ko uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi aho ikipe ya Patiots yagerageje kwerekana ubuhangange bwayo ariko bikaza kurangira itabashije gutsinda umukino


IPRS South itangiye imyiteguro ya Champiyona imeze neza:Photo by Twahirwa Peter

Tubibutse ko biteganijwe ko Shampiyona y’umukino wa Basket iteganijwe gutangira tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka wa 2015.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura

  • admin
  • 27/10/2015
  • Hashize 8 years