Imyigaragambyo Yahinduye Isura mu mujyi wa Paris

  • admin
  • 04/12/2018
  • Hashize 5 years

Leta y’Ubufaransa yasubitse gahunda yayo yo kuzamura imisoro ku bikomoka kuri peteroli. Iyi gahunda yateje imidugararo idasanzwe mu murwa mukuru wa Paris.

Ibyo minisitiri w’intebe Edouard Philippe yabitangaje kuri televisziyo y’igihugu, ko iyo gahunda yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi wa mbere w’umwaka itaha, ibaye isubitswe mu gihe cy’amezi atandatu. Yagize ati: “Nta mpamvu yo kuzamura imisoro yatubibamo amacakubiri.

Perezida Emmanuel Macron we yari yatangaje mu kwezi gushize ko ibikomoka kuri peteroli bigira uruhare mu kwangiza ikirere bigomba kuzamurirwa imisoro, hagatezwa imbere ibitanga ingufu zitangiza ibidukikije. Abaturage ba Paris bahise bishora mu mihanda bigaragambya bamagana icyo cyemezo.

Imyigaragambyo yahise ikwira mu gihugu cyose, ihindura isura ubwo abigaragambya baje bambaye amakoti y’umuhondo bigabije imihanda bagasenya ibyo bahuye na byo byose, ari nako basaba ko Perezida Macron yakwegura ku butegetsi. Abashinzwe umutekano bibasiwe n’ibikorwa by’urugomo, abenshi bayikomerekeyemo.

Imyigaragambyo nk’iyi yaherukaga kumvikana mu Bufaransa mu mwaka w’1968.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/12/2018
  • Hashize 5 years