Imyigaragambyo y’Abanyekongo ku mupaka uhuza Umujyi wa Gisenyi na Goma yasigiye abaturage n’abayobozi umurimo ukomeye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Imyigaragambyo y’Abanyekongo ku mupaka uhuza Umujyi wa Gisenyi na Goma yasigiye abaturage n’abayobozi umurimo ukomeye wo kurundarunda amabuye yatewe abapolisi b’u Rwanda barinda umupaka.

Ababonye amafoto yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo abapolisi b’u Rwanda bakomeje guhagarara hamwe nubwo basukwagaho ayo mabuye, bashimye imyitwarire myiza bagaragarije uruhande rw’abanyekongo bari bambariye kwiyenza no kubashotora.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ayo mafoto bagaragaje akababaro batewe n’uko muri ayo mabuye bamishaga ku butaka bw’u Rwanda arimo n’ayavumbutse muri Gicurasi umwaka ushize ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga umwaka ushize abayateraga bagahungira mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko nyuma yo gukora umuganda wo gukusanya ayo mabuye, abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abashyitsi bakomeje ubuzima busanzwe.

Minisitiri Gatabazi yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu kuwa Kane, ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred, aho baganiriye n’abaturage ku bibazo by’imyigaragambyo yaraye ibaye banagaruka ku ishusho y’umutekano w’Intara y’Iburengerazuba n’u Rwanda muri rusange.

Minisitiri Gatabazi (uwa kabiri uhereye iburyo), ahagaze aho abapolisi bari bacungiye umutekano ubwo baterwaga amabuye

Batanze ubutumwa nyuma y’igikorwa cy’Isaha y’Isuku bafatanyije n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bahuriye mu gusukura umusozi wa Rubavu, uri mu byiza nyaburanga by’Umujyi wa Gisenyi n’Akarere muri rusange.

Nyuma y’uwo muganda ni bwo ba Minisitiri bombi bakanguriye abaturage gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwakira neza abagana Rubavu bavuye mu bihugu by’abaturanyi n’ibya kure, kwimakaza umuco w’isuku aho batuye no mu ngo zabo, kurandura ibibazo by’imirire mibi n’igwingira bicyugarije aka Karere, kwirinda ibihuha n’ibyabarangaza, gukomeza gusigasira umutekano w’aho batuye, gutuza bagakora bagakomeza urugendo rwo kwiteza imbere barimo.

Mu gusoza uruzinduko rw’uyu munsi, Minisitiri Gatabazi ni bwo yasuye umupaka muto n’umunini yo mu Mujyi wa Gisenyi, ari na ho yiboneye uburyo urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka rwakomeje.

Gusa kuri uyu wa Kane ni na bwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yayoboye inama idasanzwe y’umutekano yafatiwemo uwanzuro wo guhagarika amasezerano yose icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/06/2022
  • Hashize 2 years