Imyanzuro 13 y’inama y’Umushyikirano

  • admin
  • 22/12/2015
  • Hashize 8 years

Inama ya 13 y’Umushyikirano yateranye ku ya 21 na 22 Ukuboza 2015 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje imyanzuro ikurikira:

1. Gutangiza Icyerekezo 2050 kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ejo bashaka .

2. Gukomeza gusigasira no kurinda ibyiza twagezeho dukesha Inkiko Gacaca no kurushaho kubungabunga ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso za Jenoside no kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere dutandukanye, mu bigo bya Leta, iby’abikorera n’amadini kugira ngo bikomeze gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda.

3. Kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi gahunda zose zigamije komora ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo bigafasha Abanyarwanda kurushaho gukunda igihugu cyabo, gushyira hamwe no gufatanya mu cyateza imbere u Rwanda.

4. Kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage kugira ngo bikemurirwe igihe kandi neza no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa.

5. Kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage mu nzego za Leta n’iz’abikorera urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) n’ urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) zikarushaho gukurikirana uko izo serivisi zitangwa no kubikangurira inzego bireba.

6. Kurushaho gukurikirana no kunoza uburyo gahunda z’igihugu zo kwishakamo ibisubizo (home ground solutions) cyane gahunda ya girinka, umuganda n’izindi gahunda ziteza imbere abaturage, zigakorerwa isuzuma rihoraho kugira ngo zitezwe imbere kandi zirusheho gutanga umusaruro.

7. Kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibintu na serivisi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibyo muri Afurika.

8. Nk’uko Abanyarwanda babisabye, hagomba gushyirwaho uburyo buhamye bwo kunyomoza ibivugwa ku Rwanda bitari ukuri no kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda ishingiye ku byo Abanyarwanda bihitiyemo kandi uguhitamo bw’Abanyarwanda bikubahwa.

9. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kurwanya ku buryo bwose bushoboka indwara ya Malariya yiyongereye muri tumwe mu Turere tw’Igihugu.

10. Gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira uruhare mu muco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza iza bukuru no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibyoherezwa hanze.

11. Kubaka bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016 umuhanda ugera ku kigo nderabuzima cya Kabaya mu Karere ka Ngororero, no kwihutisha inyingo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero, gutangiza kubaka umuhanda wa Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza Uturere kugira ngo byorohereze ubuhahirane hagati y’abaturage.

12. Gukemura burundu kandi buva ikibazo cy’inguzanyo igenerwa abanyeshuri itinda kubagezwaho.

13. Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagacizo z’umuco Nyarwanda mu mashuri yose bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/12/2015
  • Hashize 8 years