Imyambarire y’umukobwa wa Lil Wayne ku munsi we w’amavuko yatuma wibaza byinshi[Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Umukobwa wa Lil Wayne,Reginae Carter,yakoresheje umunsi mukuru yizihiza isabukuru y’imyaka 22 ariko imyambarire ye yagaragaje ko burya umwana ari nka se.

Ni ikirori cyabaye tariki 29 Ugushyingo 2020,aho Umubare w’abakitabiriye bari abakobwa ndetse kinitabirwa na Lil Wine akaba na se w’umukobwa.

Daily mail dukesha iyi nkuru itangaza ko Reginae yizihirije umunsi mukuru w’amavuko ahitwa Republic Lounge mu mujyi wa Atlanta muri Georgia.

Bitewe n’uko isi yugarijwe na Covid-19 ndetse n’umubare w’abandura n’abahitanwa nayo ukomeje kwiyongera by’umwihariko muri Amerika,aba barashinjwa gukoresha umunsi mukuru wari wuzuyemo abantu begeranye batitaye kuri iki cyorezo kibangamiye abatuye isi.

Ni mu gihe umuraperi Lil Wayne akaba se wa Reginae,yageze aho muri Republic Lounge yapfutse isura ye yose ndetse bivugwa ko yanaririmbye muri Icyo kirori.

Yakitabiriye ari kumwe n’umukunzi we Denise Bidot w’imyaka 34 wari wambaye imyenda ya Dolce& Gabbana.

Uyu muhanzi yabanje guha impano y’igikapu kirimo imikufi idasanzwe uyu mukobwa we arangije aririmbira abitabiriye isabukuru ye zimwe mu ndirimbo ze zakoze zakunzwe cyane.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2020
  • Hashize 3 years