Imyambarire idasanzwe ya Britney Spears mu gutanga ibihembo bya Teen Choice Awards yatangaje benshi

  • admin
  • 17/08/2015
  • Hashize 9 years

Britney Spears ni umwe mu bahanzi bagaragaye kuri uyu wa 16, Kanama mu mu majy’epfo ya Calfornia mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya Teen Choice Awards , uyu muhanzi kazi wubatse izina akaba amaze gutwara ibihembo byinshi bitandukanye yaba ibitangirwa hariya kumugabane w’America ndetse no hanze yaho, uyu muhanzikazi kandi akaba akigaragaza imbaraga nyinshi cyane ko ari umwe mubahanzi bamaze iminsi muri muzika ariko batajya bacika intege

.


Umuhanzi kazi Britney Spears watunguye benshi mumyambarire

Muri uyu muhango kandi hagaragayemo n’abandi bahanzi batandukanye harimo n’itsinda One Direction ari nabo batwaye igihembo cya Group y’umwaka, bamwe mubandi bahanzi bagaragaye muri icyo gikorwa harimo Frolida, Robin Thicke hamwe n’abandi bahanzi bakizamuka cyane ko aya marushanwa aba agenewe abana bakiri bato nk’uko izina ribivuga “Teen Choice Awards”

Aya marushanwa rero akaba yitabirwa n’abakinnyi b’ama sinema, abanyamakuru bakora kuri za television,abahanzi ndetse n’izindi mpano zitandukanye zijyanye n’ubugeni hamwe n’ubuhanzi.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 17/08/2015
  • Hashize 9 years