Imvura yaguye iminsi 2 mu Rwanda yahitanye abantu umunani

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Tariki ya 1 n’iya 2 Gicurasi 2020, hirya no hino mu Gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza byahitanye abantu 8 bikomeretsa 5 n’inzu 100 zirasenyuka, imyaka irengerwa n’imyuzure n’imihanda itandukanye igwirwa n’inkangu.

Iyo mvura ije ikurikira indi yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Mata 2020, hirya no hino mu Gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza byahitanye abantu 3 n’amatungo magufi 5, hakomereka 3, isenya inzu 215, yagiza imyaka iri kuri hegitari 66.3, imihanda 11 n’ibiraro byayo 6 ndetse n’imiyoboro 2 y’amazi.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko ukurikije ingorane zikomeje guterwa n’imvura idasanzwe ikomeje kugwa muri iyi minsi, abatuye mu manegeka bakwiye kwimuka vuba.

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki 1–10 Gicurasi hateganijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 90-120 (aho izo litiro zizajya zigwa kuri meterokare imwe) mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru yose n’Akarere ka Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Muhanga n’aka Ruhango.

MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi itwara ubuzima bw’abantu, yangiza imitungo itandukanye n’ibikorwaremezo.

MINEMA itangaza ko ibiza byiganje biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba,iteza inkangu,imyuzure, inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura.

MINEMA irasaba Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe ndetse no

Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi bakihutira kuva mu mazi ku bari mu nzuzi, abareka, abashoye inka, n’abandi, igihe imvura itangiye kugwa.

Ikindi kandi barasabwa kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi, kwirinda gukoresha terefone mu gihe k’imvura irimo inkuba.

Abanyarwanda kandi barasabwa guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta bakimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka no gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda.

Barasabwa kandi gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende,imikoki n’imyuzi, ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Polisi y’u Rwanda n’izindi inzego.



Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years