Imvura nyinshi yaraye iguye mu Rwanda yishe abantu 65, kugeza ubu

  • admin
  • 07/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko kugeza saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kane hari hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure. Hangiritse kandi ibikorwaremezo birimo imihanda (Gakenke-Vunga- Musanze), inzu 91 zasenyutse n’ibiraro 5 byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Mu Karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, Nyabihu 18, Muhanga 12, Musanze 6, Ngororero 5, Rulindo 1 na Rubavu 1.

MINEMA iravuga ko ubutabazi bukomeje, aho abapfushije abantu bafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanywe kwa muganga, abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganijwe.

Inavuga ko ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu.

MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi minisiteri ivuga ko ikomeje gukora isesengura ry’ibyangiritse rirakomeza kugira ngo abagezweho nn’ingaruka bose batabarwe ndetse hakomeze gusanwa n’ibyangiritse.

Bitewe n’uko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi byatumye amazi aba menshi mu butaka birongera inkangu n’ingaruka zazo. MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Soma inkuru bifitanye isano Imvura idasazwe yahitanye ubuzima bw’abaturage 8 mu Karere ka Gakenke

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yatangaje ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.

Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita ati: “Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu”.

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yavuze ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: “Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa”.

Nzamwita ati: “Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu”.

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yavuze ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: “Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa”.

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.


Nyabihu bamaze kubara 10 bapfuye

Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu yabwiye BBC ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubu “yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu”.

Ati: “Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.

Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo”.

Imibare y’abapfuye mu karere ka Nyabihu yaje kuzamuka igera ku bantu 18 ahagana saa yine n’igice za mugitondo.

Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.

Ati: “Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye habi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga”.

Iyi mvura yangije byinshi muri aka karere

Imvura iri kugwa muri iyi minsi yangije byinshi kuva mu gace k’ihembe rya Afurika kugeza muri Afurika y’iburasirazuba.

Muri Kenya imvura nyinshi yateje imyuzure yangije ibihingwa ku buso bunini inahitana abantu hafi 200 mu byumweru bicye bishize, abagera mu bihumbi amagana bavuye mu byabo.

Muri Somalia abantu barenga 10 baraye bapfuye bivuye ku mvura nyinshi nk’uko ibiro bishinzwe ubutabazi bya UN muri Somalia bibivuga.

Imvura yaraye iguye mu burengerazuba bwa Uganda yatumye amazi menshi ava mu misozi ya Rwenzori atera ingo z’abaturage mu karere ka Kasese benshi barahunga.

Mu Burundi, imiryango igera ku bihumbi bitandatu yari ituriye ikiyaga Tanganyika muri Bujumbura imaze icyumweru kirenga ivuye mu byayo kubera umugezi wa Rusizi watumye amazi y’iki kiyaga arenga inkombe zayo.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bateganya ko iyi mvura nyinshi bidasanzwe izakomeza kugwa muri uku kwezi kose.



Chief editor/ MUHABURA .RW

  • admin
  • 07/05/2020
  • Hashize 4 years