Imvura idasazwe yahitanye ubuzima bw’abaturage 8 mu Karere ka Gakenke

  • admin
  • 07/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kane mu rucyerera tariki ya 7 Gicurasi, Imvura idasazwe yahitanye ubuzima bw’abaturage 8 mu Karere ka Gakenke, yangiza ibikorwa remezo birimo umuhanda Kigali – Musanze wafunzwe n’inkangu.

Iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikomeza kugwa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Meya w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yavuze ko bamwe mu baturage bapfuye barimo abo amazi y’umugezi yayobye akagana ku nzu zabo akazisenya zikabagwira.

Yavuze ko uretse abaturage bapfuye, inkangu zamanutse zigasiba umuhanda Kigali-Musanze bikaba byahagaritse urujya n’uruza.

Ati “Imihanda myinshi yangiritse ariko uduteye ikibazo ni uwa Kigali-Musanze aho kuri Buranga no mu Kivuruga umuhanda wafunze. “

JPEG - 98.3 kb
Imvura idasazwe yahitanye ubuzima bw’abaturage 8 mu Karere ka Gakenke yangiza umuhanda Kigali musanze

Kubera gufunga umuhanda, Nzamwita yavuze ko ubu umurongo w’imodoka zabuze uko zigenda ari muremure, icyakora yizeza ko mu masaha make bashobora kuba barangije kuwusibura.

Mu karere ka Gakenke kandi imyaka myinshi yarengewe n’amazi mu gihe indi ku misozi yatwawe n’inkangu.

Meya Nzamwita ati “Imyaka yangiritse cyane, imisozi inkangu zamanutse. Mu bibaya hamwe duhinga ibishyimbo harengewe. Turaza kumenya imibare nyayo mu kanya.”

Kuri uyu wa Gatatu nabwo mu karere ka Gakenke hapfuye undi muntu umwe yishwe n’inkangu yamusanze mu gasozi ikamuhitana.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/05/2020
  • Hashize 4 years