Imvugo itanga icyizere kuva kuri Perezida Kagame n’ibigo bifite aho bihurira n’ubuzima bwa mwalimu

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma y’ibyatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu ntangiriro z’uyu mwaka ku bijyanye na sisati nshya y’Umwalimu, bikanagarukwa ho n’Ubuyobozi bw’Umwalimu Sacco mu minsi ishize, Perezida Kagame yasabye inzego bireba kwiga uko imibereho y’abarimu yamera neza bityo nabo bakabasha guhindura ubuzima bw’abo naho bakorera.

Umwalimu/umurezi ni umwe mu nkingi za Mwamba muri buri muryango mugari, harimo n’u Rwanda. Iyo uganiriye n’abalimu, bakubwira ko mushahara bahembwa utagihagije ugereranyije n’aho ibihe bigeze.

Birushaho kuba bibi iyo bagiye kwaka inguzanyo y’igihe kirekire. Ngo iyo ushaka inguzanyo itubutse unasabwa ibyangombwa byinshi, ingwate birenze ubushobozi bwawe. Ibi rero ngo ntiwabibona kuko n’ubundi ufite umutungo wo gutanga nk’ingwate ntiwakirirwa ujya kuguza.

Hashize igihe kire kire Amajwi y’abarimu akomeza kumvikana hirya no hino mu gihugu bavuga ko babayeho mu buzima bugoranye cyane bubasaba kwizirika umukanda kuko ngo umushahara bahembwa utajyanye n’igihe, ibintu ngo bituma iyo bageze ku masoko uba iyanga ugereranyije n’abandi bakozi ba Leta.

Mu ngengo y’imari yagenewe uburezi mu 2016/2017, bigaragara ko yiyongereye ariko umushahara wa mwarimu wo ntiwiyongereye. Impaka ku izamuka ry’umushahara wa mwarimu zimaze igihe kitari gito, zongeye kumvikana cyane nyuma y’aho Minisiteri y’uburezi (Mineduc) igaragarije ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017.

Muri iyi ngengo y’imari Mineduc yagaragaje ko umushahara wa mwarimu wagenewe miliyari 88.948 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu ngengo y’imari ya 2015/2016 yari miliyari 82.640 naho 2014/2015 akaba yari miliyari 77.734.

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) ahembwa ibihumbi 44 ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza(A1) agahabwa ibihumbi 90, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120.

Minisiteri y’uburezi yabaremwe agatima mu ntangiriro z’uyu mwaka


Olivier Rwamukwaya umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko ariya mabwiriza atakijyanye n’igihe kuko ikibazo cy’abalimu ubu kitakimeze nka mbere.

Mu kwezi kwa Mutarama ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta by’abanyeshuri barangije amashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange mu mwaka w’abamashuri wa 2015, Rwagakwaya Olivier yaremye abalimu agatima

Rwamukwaya yavuze ko ubusanzwe abarimu bagengwaga na sitati y’abakozi ba Leta muri rusange ndetse n’ibyo bahabwaga byose ni yo byashingiragaho.

Yagize ati “sitati yihariye ni kimwe mu bizabafasha kubona ibyatuma bitabwaho mu buryo bihariye kubera ko n’umwuga wabo wihariye”.

Yakomeje avuga MINEDUC ifatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bamaze kurangiza umushinga w’iyo sitati.

Bimwe mu bizafasha abarimu biri muri uwo mushinga wa sitati harimo kuba umwarimu azajya azamurwa mu ntera ntambike cyangwa kuzamurwa mu ngazi ubundi batajyaga babikorerwa.

Ibi ngo bikazatuma umushahara wa mwarimu wiyongera igihe azajya aba yazamuntse mu ntera hakurikijwe igihe amaze mu kazi. Ikindi ni uko abarimu guhera muri uyu mwaka wa 2016 abarimu bagiye kuzajya bahabwa agahimbazamusyi nk’uko abandi bakozi ba Leta bagahabwa buri mwaka iyo besheje imihigo.

Umwalimu SACCO , buvuga ko nta munyamuryango ukimara ukwezi atabonye inguzanyo mu gihe yujuje ibisabwa

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’ Umwalimu Sacco Aimable Dusabirane

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’ Umwalimu Sacco Aimable Dusabirane, yagiranye ikiganiro na Muhabura.rw maze atubwira ko hashyizweho ingamba nshya zo gufasha abalimu mu iterambere.

Yagize ati: “Nta Munyamuryango ukimara ukwezi atabonye inguzanyo mu gihe yujuje ibisabwa. Hari n’inguzanyo yitwa emergency loan, iyi igabwa umuntu mu munsi umwe. Mu rwego rwo kurushaho gusobanura imikorere neza, umukozi uhagarariye Umwarimu Sacco muri buri murenge agomba kujya asura abarimu mu mashuri,”

Akomeza ashimimangira iterambere ry’iki kigo avuga ko hibandwa mu kwegera ba nyiribikorwa. Yanongereyeho ko umunyamuryango umaze kwishyura kimwe cya kabiri, yemerewe kongera guhabwa ikindi gice.

Umwarimu ufite amakiro make, nawe akora imishinga mito ihwanye n’ubushobozi bwe. kandi tukabitaho by’umwihariko

Ku rwego rw’imikorere avuga ko ubu Umwalimu SACCO iri kuburi byicaro byose by’uturere two mu Rwanda, kandi ayo mashami akoresha ikoranabuhanga imirimo yayo. Avuga ko ibigo hafi ya byose by’ Umurenge SACCO ari abafatanyabikorwa ba Umwalimu SACCO, bafasha Umwalimu SACCO gukorana n’abantu bayo bakanafasha abarimu aho batuye.

Ibyo bigo bya Umurengee SACCO byahujwe birambuye na Umwalimu SACCO kuri ‘internet’, kuko byahawe za ‘Modem’ zibifasha kubona ‘internet’.

Abagenerwabikorwa ba Umwalimu SACCO berekena ko banyuzwe n’imikorere y’iki kigo cy’imari, ariko cyane cyane ku ijanisha ry’urwunguko. Inama y’ubutegetsi ya Umwalimu SACCO yemeje ko umwarimu wa leta acibwa 11% nk’inyungu y’inguzanyo ashaka, ukorera abikorera agacibwa ijanisha ry’inyungu rya 14%.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’ Umwalimu Sacco Aimable Dusabirane, Avuga ku kamaro Umwalimu SACCO yaba ifitiye abarimu, ati “Twiyemeje ko tugomba guharanira ko buri mwarimu afashwa kubona ibyo yifuza mu mushinga we cyangwa uw’umuryango .’’

Kuri ubu Perezida Kagame Paul yashimangiye ko Abalimu bari mu bagomba kwitabwaho

Perezida Kagame mu isinywa ry’imihigo y’abayobozi b’Uturere

Yabigarutseho mu muhango wo kwesa imihigo ya 2015/2016 no gusinya iya 2016/2017, wabaye kuwa Gatanu tariki 9 Nzeli 2016.

Perezida Kagame yatanze urugero ku mibereho ya mwarimu na Muganga, abaza niba bahabwa ibisabwa byose kugira ngo na bo bahindure ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Abarimu bigisha abana bacu bameze bate, twabongerera ubuzima bwabo bukamera neza, imishahara, ibikoresho gute? Icyo ni ikibazo gifite ireme, gifite ishingiro, icyo turakibaza?

Perezida Kagame yakomeje agira ati“Abaganga barema ubuzima bw’abantu bacu, ibikoresho, bo ubwabo bimeze bite, ariko iteka iyo duhora twibaza ibyo ngibyo, turabyibaza kugira ngo noneho tuvuge ngo aba barakora bate kugira ngo bahindure ubuzima bw’Abanyarwanda, rubanda.”

Yavuze ko kugira ngo abakozi bakore neza ibyo basabwa, hagomba kubanza kwitabwa no ku mibereho yabo.

Yagize ati “Ntabwo ushobora kureba ubuzima bw’abarimu, ubw’abaganga, ubw’abakora mu zindi nzego za Leta n’abandi ngo ubitandukanye n’ubuzima bw’Abanyarwanda uko buzamuka, uko burushaho gutera imbere.

Ikindi kandi Leta yemeje uburyo busobanutse bujyanye no kuzamura abarimu mu ntera. Imibare ya Mineduc igaragaza ko mu 2014, abarimu bigisha mu mashuri abanza bari 41,192 baje kwiyongera mu 2015 bakagera ku 42,005 n’aho abo mu mashuri yisumbuye bakaba bari 27,116 mu 2014, 2015 baza kugera ku 27,644.

Yanditswa na Lucky Rukundo & Sarongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years