Imvo n’imvano y’itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa City radio

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Nyuma y’ aho abanyamakuru bagiriye gutara inkuru Mu Murenge wa Kanyinya ku isenywa ry’ inzu y’ umuturage, Polisi igakumira itangazamakuru ku mpamvu z’ akazi zayo, umunyamakuru wa City Radio, Valens Ndambendore bakunda kwita Ndahiro Valens Pappy arabarizwa mu maboko ya polisi aho arimo gushinjwa impapuro z’impimbano.

Uyu munyamakuru Ndambendore yagiye gutara inkuru mu murenge wa Kanyinya I Shyorongi, ku itariki 5 Ukwakira 2015, aho hasenywaga inzu yari yubatse ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma ku itariki 8 Ukwakira yagiye gutanga ikirego kuri Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge avuga ko telefone ye yatakaye mu gihe yabuzwaga kugera aho igikorwa cyaberaga.

Uku kubura telefone ye akaba yarabishyiraga ku bapolisi bari mu kazi kabo icyo gihe. Akaba yarasabaga ko Polisi y’u Rwanda yamuriha iyo telefone. Iyi terefone ya kera ndetse na nimero ziyiranga bifashishije mu guhimba inyemezabuguzi ubu byarafashwe. Aba bombi (Karuranga na Ndahiro Valens Pappy) bafashwe tariki ya 10 Ukwakira bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera na Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

Mu rwego rwo kumenya icyo ubuyobozi bwa City Radio buvuga ku itabwa muri yombi ry’ umunyamakuru wayo badutangariza ko icyaha aregwa kidafite aho gihuriye n’ umwuga we. Umwanditsi Mukuru wa City Radio, Oswald yagize ati:”Turasaba ko abantu bava mu rujijo kuko mugenzi wacu azira icyaha cye bwite ariko nta kibazo polisi ifitanye n’ uwo munyamakuru kuko yari asanzwe akorana nayo neza”. Yakomeje avuga ko uko bimeze kose bazakomeza gusura umunyamakuru Valens Ndahiro, ndetse banamusabire imbabazi kuko ngo ubusanzwe yarangwaga n’ imico myiza mu kazi.

Abahagarariye inzego z’itangazamakuru mu Rwanda nabo baremeza ko iki kibazo bagiye kugikurikrana mu minsi ya vuba mu rwego rwo kuba bafasha uyu munyamakuru.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years