Impunzi zimwe zabaga mu Rwanda zatashye zitamenyesheje serivisi zibishinzwe -Rwahama

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza yatangaje ko mu mezi atanu y’uyu mwaka impunzi u Rwanda rucumbikiye zagabanutseho 20,991.

Raporo nshya y’imibare y’impunzi ziri mu Rwanda yasohotse ku wa 6 Nyakanga 2018, yagaragaje ko impunzi u Rwanda rucumbikiye kugeza muri Gicurasi 2018 ari 152,428, mu gihe muri Mutarama 2018 zari 173,419.

Umuyobozi Ushinzwe Ibibazo by’Impunzi muri Midimar, Rwahama Jean Claude, yatangarije Umunyamakuru , ko iryo gabanuka ry’impunzi ryatewe n’impamvu nyinshi zirimo n’uko hari izatahutse.

Yagize ati “Impunzi zimwe zatashye mu bihugu byazo zitamenyesheje serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka, abandi bavuye mu Rwanda babonye buruse zo kwiga mu mahanga”.

Uretse izo mpamvu, Rwahama yanavuze ko hari impunzi ziba mu Mujyi wa Kigali na Huye zagabanutse kuko zihisha ko ari zo.

Kugeza ubu impunzi nyinshi zicumbikiwe mu Rwanda ni iz’izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihariye 52%, hakurikiraho iz’Abarundi zingana na 47% y’izo rufite.

Uretse impunzi zahawe ubuhungiro hari n’abagera ku 7,719 bari gusaba ibyangombwa by’ubuhunzi. Inkambi y’Abarundi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe niyo nini mu gihugu kuko icumbikiye impunzi 57,627.

Iyigwa mu ntege ni iya Kigeme icumbikiye Abanye-Congo bagera mu bihumbi 20, iya Kiziba muri Karongi ifite 17,120; iya Nyabiheke ifite 14,554, iya Gihembe muri Gicumbi ifite impunzi 13,304 naho iya Mugombwa muri Gisagara ikaba icumbikiye impunzi 9,205.

Hari n’impunzi zahisemo kwibera mu mijyi; nko mu Mujyi wa Kigali habamo 11,460 naho uwa Huye ukabamo 773, inyinshi muri zo ni Abarundi.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years