Impunzi zavuye muri Libya ziri i Gashora babiri baratunguranye basaba gusubizwa iwabo

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu nkambi y’agateganyo ya Gashora batunzwe n’imiryango mpuzamahanga nyuma y’akaga bahuye nako muri Libya bakazanwa mu Rwanda nk’ababaye kurusha abandi, nubwo bishimiye ko nta ngorane bafite ubu ariko u Rwanda sicyo gihugu bifuza kugumamo kn’uko babivuga.

Uyu munsi kuwa mbere Joran Kallmyr minisitiri w’ubutabera ari nawe ushinzwe iby’impunzi mu gihugu cya Norvege yasuye inkambi y’izi mpunzi ya Gashora.

Igihugu cye giheruka kwemera kwakira impunzi 600 mu zaheze muri Libya harimo na bamwe mu bari hano i Gashora.

Hano izi mpunzi ziba zihugenza mu bikorwa bitandukanye nk’imikino, muzika n’ibindi, mu gihe zitegereje kumenya ejo hazaza h’ubuzima bwabo.

Leta y’u Rwanda yakiriye izi mpunzi mu gikorwa cy’ubutabazi kubera akaga izi mpunzi ziri guhura nazo mu ntambara iri muri Libya.

Nubwo ababishaka bemerewe gutura mu Rwanda muri bo nta urasaba uburenganzira bwo kuhatura.

Babiri mu mpunzi 299 bari i Gashora nibo batunguye ishami rya ONU ryita ku mpunzi basaba ko basubizwa iwabo muri Somalia.

Kallmyr hano i Gashora yashimangiye ubushake bw’igihugu cye avuga ko biri mu rwego rw’ubutabazi.

Ni inkuru nziza kuri izi mpunzi zivuga ko nubwo mu Rwanda zimerewe neza ariko atari cyo gihugu bifuza guturamo.


Umusore umwe muri izi mpunzi yagize ati: “Ntabwo nshaka kuguma mu Rwanda kuko nshaka kujya mu kindi gihugu aho nakira ibibazo byo mu mutwe nahuye nabyo”.

Kallmyr avuga ko igihugu cye mbere yo kwakira izi mpunzi hari ibyo kizagenzura.

Yagize ati: ” Tuzareba neza niba abagomba kuza ari impunzi koko atari abimukira b’impamvu z’ubukungu kuko n’ubundi abo ntibabona uburenganzira bwo kuguma iburayi, babagarura n’ubundi.

“Ni ingenzi rero kubabwira ko batagomba kujya muri Libya, niba bashaka ko ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bwigwaho ahubwo baza mu Rwanda aho kujya muri Libya kuko batazagera iburayi muri buriya buryo”.

JPEG - 40.9 kb
Baba kandi bakina imikino itandukanye aha muri iki kigo aho bategereje kumenya iby’ubuzima bwabo ejo hazaza
JPEG - 40.4 kb
Minisiteri Kallmyr asaba ko aba baha ubutumwa abandi ko nta ukwiye kujya gushaka inzira muri Libya

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years