Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zigiye gushakirwa ikindi Gihugu cyakwemera kuzakira
- 12/02/2016
- Hashize 9 years
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igiye gutangira gukorana n’abafatanyabikorwa mu muryango mpuzamahanga ngo bategurire igihugu kindi cyizewe cyakwakira impunzi z’Abarundi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, asobanura ko u Rwanda rwubahiriza inshingano Akomeza avuga ko amateka yo mu karere k’Ibiyaga bigari agaragaza ko iyo impunzi zimaze igihe hafi y’igihugu zahunze biteza ingaruka nyinshi ku mpande zose zirebwa n’izi mpunzi. Mushikiwabo yagize ati “Kutavuga rumwe ku byateye umutekano muke mu Burundi kandi bizwi, no guhunga k’Abarundi biteye impungenge. Bituma kandi impunzi zishobora kwibasirwa n’igitutu cy’ingufu z’iwabo bikabangamira inzira za politike zo gushaka ibisubizo birambye.
U Rwanda ntirwakwemera ukwiyongera kw’ingaruka zishobora kubangamira umutekano w’igihugu cyacu kubera imvururu z’u Burundi no kutumvikana mu bijyanye n’umubano wacu n’amahanga.” Mu mezi ashize u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’imiryango itandukanye kwakira impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ndetse no mu mijyi itandukanye mu Rwanda.
Kugeza ubu ngo nta n’umwe uragira icyo abitangazaho, kandi nk’uko iri tangazo ribivuga ngo n’ibibazo bya politike mu gihugu izi mpunzi zaturutsemo ntabwo bigaragara ko hari intambwe biri gutera.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ku Rwanda no mu Karere, ikiguzi cyo kwisubiramo kw’amakosa ya kera mu kudacunga neza mu buryo bwa politike no ku rwego rwa politike mpuzamahanga cyaba kiri ku kigero cyo hejuru.
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda
Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw