Impunzi z’Abanye-congo zo mu nkambi ya Kiziba zishaka gutaha zirikwiyandisha ku bwinshi

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yatangaje ko kugeza ubu 30% by’ impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Nkambi ya Kiziba zimaze kwiyandikisha zishaka gusubira mu gihugu cyazo.

Iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu, ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari yayo mu mwaka wa 2018-2019.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri, Kayumba Olivier yavuze ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryatangiye kwandika impunzi zishaka gusubira mu gihugu cyazo, aho kugeza kuri uyu wa Gatatu, abatangaje ko babyifuza bari ku kigero cya 30 %.

Yagize ati “Ku kibazo cya Kiziba impunzi zaravuze ngo zirashaka gutaha, UNHCR yatangiye gahunda yo kwandika ngo barebe ko niba bashaka gutaha koko. Kugeza ejo dufite hafi 30 % bashobora kuva mu kigo ariko turategereje turebe.”

Yavuze ko HCR ivuga ko hari ibice birimo umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bikaba biteganyijwe ko izumvikana na Leta ya Congo ku buryo izo mpunzi zajya aho wabonetse.

Kayumba avuga ko ibyo bikorwa HCR ibihuriyeho na Leta y’u Rwanda n’iya Congo.

Minisitiri De Bonheur Jeanne D’Arc yashimangiye ko impunzi gusubira mu gihugu cyazo ari uburenganzira bwazo ariko hagomba no kwitabwa ku mutekano wazo, kureba niba igihugu bari bahunze umutekano waragarutse.

Yasobanuye ko HCR yabonye ko hari tumwe na tumwe mu duce twa Congo twagarutsemo umutekano, bumva icyo cyifuzo cy’impunzi, ngo bemeranya na MIDMAR ko uwashaka gutaha yakwiyandikisha akaba yataha.

Minisitiri yavuze ko nta munsi ntarengwa wo gutaha kw’izo mpuzi, ashimangira ko uzabisha afite uburenganzira bwo gutaha.

Gusa yanavuze ko hari abagiye bafata icyemezo cyo gutaha mu myigaragambyo ariko baje kwisubiraho “ndetse n’abamaze kwiyandiksha bavuga ko bagitegereje ko umutekano ugaruka.”

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zigaragambije ku wa 20 Gashyantare 2018, zikambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, zihavanwa n’ingufu z’abashinzwe umutekano.

Izi mpunzi zigaragambije zivuga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zabwirwaga ko hataratekana.

Muhabura.rw

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years