Impunzi z’Abanyafurika ziciwe ku musozi wa Sinayi (Mt Sinai)

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abantu 15 b’Abanyafurika biciwe ku musozi wa Sinayi imirambo yabo itoragurwa kurugabano rwa Egypte na Islael ari naho uyu musozi wa Sinai uherereye

Aba Bantu bishwe uko ari 15 imirambo yabo yatowe mu majyepfo y’umujyi wa Rafah ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2015, uhagarariye minisiteri y’ubuzima mu majyepfo ya Sinayi Tarek Khater aganira n’ikinyamakuru Jeune Afrique yavuzeko basanze imirambo 15 ndetse n’abantu 8 bakomeretse bikomeye yongeraho ko abantu bishe izi mpunzi batigeze bamenyekana ndetse no kumenya imyirondoro y’abishwe ntago yari byigeze biborohera kuko ntago yari yamenyekana.

Umusozi wa Sinayi niyo nzira Abanyafurika banyuramo bashaka kwinjira muri Islael ku buryo butemewe n’amategeko kandi abenshi banyura iyi nzira bakunze kuyirwamo. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko izi nzira zifatwa nk’isoko ricururizwaho abantu. Uyu musozi wa Sinayi ni agace kagenda karushaho kuba nabi bitewe n’ibyihebe bitavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Islael.

Uyu musozi wa Sinayi kandi haherutse kugwa abantu basaga 224 ku wa 30 Ukwakira nk’uko byatangajwe na benshi mu mpuguke ndetse n’ibihugu bitandukanye byakoze ubushakashatsi ku mibare y’abaguye muri iyi mpanuka


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years