Impunzi zabaga mu nkambi ya Kigeme n’iya Gihembe zimuriwe i Mahama
Mu rwego rwo guharanira imibereho myiza no kurinda ubuzima bw’impunzi bushobora kwibasirwa n’ibiza bikajyna no kubungabunga ibidukikije, Leta y’u Rwanda yatangaje ko imaze kwimura impunzi zisaga 3,200 zivuye mu nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe no mu ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zerekeza mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.
Guhera mu Gushyingo 2020 ni bwo hatangiye igikorwa gihereye ku tsinda ry’impunzi 620 z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyo gahunda ijyanye no kurinda abo baturage, no kubahindurira imibereho n’ubuzima bwabo, ariko bikaba no mu rwego rwo guhangana n’iyangirika ry’ibidukikije ribangamiye abatuye ahazengurutse iyo nkambi.
Inkambi ya Kigeme iherereye mu Murenge wa Gasaka, yubatswe mu gasozi aho abacumbitse mu mabanga yako usanga batwarwa n’isuri ndetse amazi aturuka mu nkambi agatengura ako gasozi.
Abatuye munsi y’ inkambi ya Kigeme by’umwihariko mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka bavuga ko babagamirwa n’amazi ava muri iyi nkambi yaciye ikinogo kinini gishobora kuzahitana ubuzima bw’abantu.
Ni kimwe n’inkambi y’impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, na yo yubatse ku musozi, aho impunzi zikunze kwibsirwa n’biza biterwa n’itenguka ry’umusuzi zicumbitseho.
Nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), impunzi zimurwa ni iziri mu manegeka, gusa hari bamwe mu mu bbaga muri izo nkambi banga kwimuka bavuga ko bamaze gushinga ubucuruzi ndetse guftisha ubuzima, ku buryo kwimurirwa mu kandi karere byaba bibakuye ku murongo.
Hari b’bavuga ko ko bafite impungenge zo kongera guhanga ubuzima bushya mu Nkambi ya Mahama, ariko Leta ikabizeza ko izakomeza gukurikirana ubuzima bwabo nk’uko bisanzwe.
Gusa nk’uko iteganyagihe ribigaragaza, mu minsi iri imbere hazagwa imvura idasanzwe iri hagati ya milimetero 450-550 mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu, harimo n’aho izo nkambi ziherereye, ku buryo iyo mvura ishobora guteza ibiza byahitana ubuzima bw’abantu.
Inkambi ya Kigeme yari icumbikiye impunzi zisaga 18,000 zahunze intambara zitandukanye zaberaga mu Burasirazuba bwa Congo.
Inkambi ya Mahama ari na yo nini cyane mu nkambi u Rwanda rufite, yakiriye impunzi zisaga ibihumbi mirongo ine (44,000), zari zahunze imvururu zabaye mu Burundi mu gihe uwari Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga manda ya gatatu.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2020, imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, u Rwanda rwakiriye impunzi hafi ibihumbi mirongo irindwi na birindwi (77. 000) zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi zigera ku bihumbi mirongo irindwi na kimwe (71.000) zaturutse mu Burundi.