Impuguke zemeza ko u Rwanda rwarabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Impuguke mu mateka y’ u Rwanda zemeza ko kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba runafasha ibindi bihugu bya Afurika, bifitanye isano n’umuco  w’ubudatsimburwa  waranze  abanyarwanda kuva kera.

Ku musozi wa Kigali ni hamwe mu hakigaragara ibimenyetso karemano byarangaga ubwami, ibyo birimo ibigabiro bivugwa ko ari iby’ umwami Kigeli wa IV Rwabugiri wategetse u Rwanda mu kinyejana cya 19. 

Abahanga mu mateka kandi bemeza ko kuri uyu musozi ari ho hatangiriye umurwa wa Kigali, washinzwe n’ umwami Cyilima Rugwe mu kinyejana cya14.

Ku musozi wa Kigali ngo hanakorerwaga imihango myinshi yatumaga abanyarwanda bakomera ku mutima w’ u Rwanda.

Uwo mutima ni wo wakomeje kuranga abanyarwanda utuma igihugu cyabo kitazima n’ubwo cyanyuze mu mateka mabi nk’uko perezida Paul Kagame yakunze kubivuga.

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka Inosenti Nizeyimana avuga ko umutima watumye u Rwanda rutazima waranze abanyarwanda kuva u Rwanda rwabaho.

Usibye kwiyubaka no kwihesha agaciro muri iki gihe u Rwanda runafasha ibihugu bitandukanye bya Afurika byugarijwe n’ibibazo byiganjemo iby’umutekano muke.

Gusigasira amateka, gutoza abato umuco n’indangaciro byatumye u Rwanda rutazima bigaragara nk’umusingi uhamye watuma u Rwanda ruzagera ku cyerekezo cyarwo cyo kubaka igihugu giteye imbere kidasindagizwa n’ amahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2021
  • Hashize 2 years