Impuguke mu birebana n’ubuvuzi ziravuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya COVID-19

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Impuguke mu birebana n’ubuvuzi ziravuga ko imbaraga nyinshi leta yashyize mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19 birimo n’umuti ugabanya ubukana bwayo ugura hafi miliyoni 2 z’amafranga y’u Rwanda, ari kimwe mu byagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abari guhitanwa nacyo.

Bamwe mu baturiye ibitaro by’akarere ka Nyarugenge byakira abarwayi ba COVID-19, bavuga ko muri iyi minsi basigaye babona nta rujya n’uruza rw’imodoka zizanye abarwayi b’iki cyorezo ndetse n’abajya gufata imibiri y’ababo cyahitanye nk’uko byari bimeze muri uyu mwaka hagati.

Umuyobozi w’agateganyo w’abavura n’abunganira abavura mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge byakira abarwayi ba COVID-19, Dr. Basuayi Christine avuga ko umubare w’abarwayi bakira kuri ubu wagabanutse cyane.

Ukuriye itsinda rishinzwe ibijyanye n’imivurire y’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda, Dr. Menelas Nkeshimana avuga ko iki cyorezo cyangiza imyanya y’ingenzi mu mubiri w’umuntu nk’ibihaha, umwijima, impyiko n’ubwonko bigatuma serivisi z’ubuvuzi zihenda.

Umuyobozi w’ikigo cya Kanyinya cyakiraga abarwayi ba Covid-19 ariko ubu kikaba cyarafunzwe, Dr. Cyprien Iradukunda avuga ko ubu hari gahunda yo kwegereza abaturage imiti igabanya ubukana bwa COVID-19, ikagera hirya no hino mu gihugu kuko ari ho hari abo ihitana muri iyi minsi.

Kugira ngo umubare w’abahitanwa na Covid-19 ukomeze kugabanuka, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel agira inama abanduye kwihutira kwivuza batararemba.

Muri Afurika no hanze yayo, kuvura umurwayi wa COVID-19 bihenze inshuro 3 ugereranyije no kuvura indwara zidakira nk’umutima n’izindi.

Gusa impuguke mu buvuzi zivuga ko gahunda yo gukurikirana abanduye COVID-19 bari mu rugo nayo yagabanyijeho ikiguzi inshuro 9 zose bagereranyije no kubitaho bari mu mavuriro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/10/2021
  • Hashize 3 years