Impirimbanyi zakatiwe igifungo cy’amezi 12 kubera ’gutuka’ Perezida Kabila wa Kongo

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, impirimbanyi enye zivuga ko ziharanira demokarasi zakatiwe igifungo cy’amezi 12 kubera gutuka Perezida Joseph Kabila wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Abo bane batawe muri yombi mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize wa 2017 ubwo bagendaga inzu ku yindi bashishikariza abantu kwitabira urugendo rwateguwe na Kiliziya Gatolika rwo gusaba Perezida Kabila kwegura.

Jacquemain Shabani, umwunganizi wabo mu mategeko, yagize ati:”Urukiko ku wa kabiri rwakatiye impirimbanyi enye zo mu mutwe Filimbi igifungo cy’amezi 12 kubera gutuka umukuru w’igihugu.”

Uko ari bane – Carbone Beni, Mino Bopomi, Grace Thiunza na Cedric Kalonji – ni abanyamuryango b’umutwe wo mu nzego z’ibanze uvuga ko uharanira demokarasi, wagize uruhare mu gushishikariza rubanda kwitabira urugendo rwo ku rwego rw’igihugu rusaba ko Perezida Kabila yegura.

Shabani yavuze ko Palmer Kabeya, indi mpirimbanyi nayo yaterewe muri yombi umunsi umwe n’abo bane, we urukiko rwamugize umwere.

Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka itatu kubera gutuka umukuru w’igihugu no gutangaza inyandiko zishishikariza rubanda kwigaragambya ku butegetsi buriho no kudakurikiza amabwiriza.

Nubwo iyo myigaragambyo yabaye icyo gihe, polisi yakoze ibikorwa by’urugomo byo kuyiburizamo byamaganywe n’amahanga byatangajwe ko byaguyemo abantu batandatu.

Hagati aho, izindi mpirimbanyi zirindwi zo mu mutwe witwa Stand Up! uvuga ko uharanira demokarasi, zo zifungiye ahantu h’ibanga guhera ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa cyenda nkuko ubunganira mu mategeko Hervé Diakese yabitangarije abanyamakuru ku wa gatatu.

Perezida Kabila w’imyaka 47 y’amavuko, amaze imyaka 17 ku butegetsi. Bijyanjye n’ibiteganywa n’itegeko-nshinga, yakagombye kuba yareguye mu mpera y’umwaka wa 2016 ubwo manda ye ya kabiri yarangiraga.

Yavuze ko ataziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka, ishyaka rye ahubwo ritanga Emmanuel Ramazani Shadary nk’umukandida.

Ku wa kabiri, Bwana Kabila yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ko amatora ya perezida azaba nkuko yateganyijwe kandi ko “hazakorwa ibishoboka byose ngo amatora abe mu mahoro kandi mu mucyo.”

Kuva Kongo yabona ubwigenge mu mwaka wa 1960, nta na rimwe ubutegetsi bwari bwahinduka binyuze mu mahoro.

Chief Editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years