Impinduka zijyanye n’Umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza

  • admin
  • 30/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje impinduka zijyanye n’Umuganda rusange usoza ukwezi ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi ukorwa ibikorwa byose byafunze imiryango bikongera gusubukura imirimo yabyo urangiye n’ibinyabiziga byahagaze, usoza Ukuboza wo si ko uzakorwa by’umwihariko ku bacuruzi n’abatwara abagenzi kuko bazakomeza ibikorwa byabo.

Nkuko bigaragazwa n’itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko umuganda w’uku kwezi uzakorerwa aho abantu batuye mu ngo zabo cyane hibandwa ku bikorwa by’isuku.

Kaboneka kandi yavuze ko ku bantu bakora ibikorwa by’ubucuruzi no gutwara abagenzi bo bazakomeza gukora nk’ibisanzwe.

Ati “Abakora ibijyanye n’ubucuruzi no gutwara abantu bazakomeza gukora nk’uko bisanzwe hatangwa serivise nziza ku babagana no kwita ku isuku y’aho bakorera.”

Yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2017, abasaba kurushaho kubungabunga umutekano by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2016.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 30/12/2016
  • Hashize 8 years