Impinduka : Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko Guverinoma itigeze itangaza ko amashuri azatangira muri Nzeri

  • admin
  • 22/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, hashize igihe kigera ku mezi atatu yemeje ko bidashoboka ko amashuri amashuri yisumbuye na Kaminuza yatangira mbere y’ukwezi kwa Nzeri 2020.

Icyo kemezo cyafashwe mu ntangiriro za Gicurasi ubwo mu gihugu imbere hari hataragaragara ubwandu mu barutage, ababonekaga bari biganjemo abatahuka mu Gihugu bavuye mu mahanga ndetse n’abashoferi b’abakamyo.

Mu ntangiriro za Kamena ni bwo ibintu byahinduye isura, hatangira kuboneka ubwandu bushya mu baturage, bwa mbere batahurwa i Rusizi, bakomereza mu Mujyi wa Kigali, Kirehe, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke n’ahandi.

Abanyarwanda batandukanye bagiye bibaza ku buryo gufungura amashuri bizashoboka, n’ingamba zihari mu gutegura ko abanyeshuri bongera guhurira mu mashuri aho bisaba imbaraga n’ubushobozi bidasanzwe mu kubafasha kwirinda iki cyorezo gisya kitanzitse iyo kigeze ahahurira abantu benshi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje impungenge z’uko ukurikije imiterere y’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo gikomeje gutahurwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, abanyeshuri nibaramuka bemerewe gufungura mu kwezi kwa Nzeri nk’uko abenshi babyumvise, bashobora kuzanduzanya icyo cyorezo mu gihe hatarashyirwaho ingamba zihamye zafasha mu kwirinda.

Bagagarutse ku mbogamizi ku mashuri ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagaragazaga imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, ingorabahizi zigihari mu kukirwanya ndetse n’ingamba zihamye Leta y’u Rwanda yafashe mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Abadepite bashimye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati y’inzego za Leta, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira ko iki cyorezo cyafungirwa amayira rugikubita, ariko bavuga ko mu gihe benshi biteze ko amashuri azafungurwa muri Nzeri, nk’uko byagiye bitangazwa mu myanzuro y’Inama z’Abaminisitiri itandukanye, hari impungenge z’uko Leta itarashyiraho imyiteguro ihagije mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 hagati y’abanyeshuri ubwabo ndetse n’abarimu.

Depite Pierre Claver Rwaka yagize ati: “Iyo ubajije abana bakubwira uburyo bakumbuye bagenzi babo bigana n’uburyo bazabahoberana urugwiro amashuri natangira, ngewe mfite impungene kuri bariya bana igihe bazaba basubiye ku ishuri mu kwezi kwa Nzeri.”

Yakomeje abaza Minisitiri w’Intebe ingamba Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, zishobora guturisha imitima y’ababyeyi kuri izo mpungenge.

Depite Dr. Frank Habineza asanga igihe cyatanzwe ari kigufi cyane agendeye ku gihe cyatanzwe cy’uko amashuri azatangira muri Nzeri kandi Leta ivuga ko COVID-19 izaramba, ndetse n’ibikorwa byo kubaka amashuri bikazaba bitararangira ahenshi mu gihugu.

Yunzemo agia ati: “Ukurikije uko iki cyorezo gihagaze mu Gihugu kugeza ubu, ntekereza ko mu kwezi kwa Nzeri haba hakiri kare cyane gufungura amashuri kubera ko byahyira mu kaga abanyeshuri. n’abarimu”

Depite Suzana Mukayijori na we ati: “Kwambara agapfukamunwa no guhana intera ya metero birakorwa ahantu hose nk’imwe mu ngamba zo kwirinda. Ni gute Leta izaharanira ko inzo ngamba zubahirizwa mu mashuri mu rwego rwo kurinda abana bacu””

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko Guverinoma itigeze itangaza ko amashuri azatangira muri Nzeri, ahubwo yashimangiye ko adashobora gutangira mbere y’uko kwezi, akomoza no ku kuba hagomba kubanza gushyiraho ingamba n’amabwiriza bishyigikira ifungurwa ry’amashuri ridaha urwaho icyorezo.

Ati: “Ifungurwa ry’amashuri rizashingira ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima. Ntituvuga ko amashuri agomba gufungurwa muri Nzeri byanze bikunze, ahubwo twatangaje ko adashobora gufungura mbere ya Nzeri dukurikije uko twabonaga imiterere ya virusi mu Gihugu. Kwari ugufasha abafatanyabikorwa mu burezi bose kwitegura bashingiye kuri icyo gihe, bazi ko amashuri adashobora gufungura mbere ya Nzeri.”

Yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Kanama hagati ari bwo Guverinoma izongera kureba imiterere y’icyorezo mu Gihugu, ikanagenzura niba bikiri ngombwa ko amashuri yatangira muri Nzeri cyangwa hakongererwa igihe cyo kwitegura bihagije.

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izi impungenge zose zijyanye n’uko icyorezo gishobora kubonera urwaho mu ifungurwa ry’amashuri, bityo izafata imyanzuro ikwiye mu gihe gikwiye.

Umwanzuro wo gufunga amashuri wafashwe tariki ya 14 Werurwe, igihe umuntu wa mbere yatahurwaga mu Rwanda, bituma ku wa 16 Werurwe abanyeshuri bose boherezwa mu miryango yabo mu rwego rwo kwirinda ko amashuri yaba indiri y’icyo cyorezo.

Tariki ya 1 Gicurasi ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateranye igafata imyanzuro itandukanye ijyanye no kwirinda ndetse inashimangira ko amashuri dashobora kuzemererwa gufungura mbere ya Nzeri 2020.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 22/07/2020
  • Hashize 4 years