Impfubyi ’zarokotse jenoside’ ariko zitemerwa zagarutsweho mu nteko ishinga amategeko

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umubare wabo ntabwo uzwi neza, gusa ubu ni abasore n’inkumi bafite imyaka 25 basigaye bonyine kuko ababyeyi babo n’abavandimwe bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu gihe bo bari impinja, ntibitwa abarokotse ngo bafashwe nkabo.

Ikibazo cyabo cyagarutsweho ejo ku wa kabiri mu nteko ishinga amategeko ubwo komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside yari yatumijwe n’abadepite.

Aba bana basigaye bonyine ndetse ngo nta muntu ubasha kwemeza neza aho bakomokaga, ababyeyi babo n’ibindi.

Aba muri jenoside bari abana bato cyane batoraguwe mu mirambo y’ababo bo bagihumeka. Barerewe mu bigo by’impfubyi, nabo ntabwo bazi inkomoko yabo.

Mu bihe bishize ariko bamwe muri aba bana bagiye bagaragaza ko bifuza guhabwa ubufasha bugenerwa abarokotse jenoside batishoboye bo badahabwa.

Abadepite bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, bakibaza impamvu kitava mu nzira.

Jean-Damascène Bizimana uyobora komisiyo yo kurwanya jenoside avuga ko bikigoranye kubona ibisubizo by’iki kibazo ariko hari n’ibikorwa.

Ati: “Abo bana ntagishobora kwemeza ko bacitse ku icumu kuko ntibazi aho barokokeye, bakuriye muri za ’orphelinats’ bigatuma nta nteko y’abaturage yabemeza cyane ko batazi n’ababyeyi babo”.

Iyo bigaragaraye ko koko hari abana bari muri iyo ’situation’ [bafite icyo kibazo], inzego z’ibanze zibaha ubufasha nk’umuturage wese utishoboye uri mu cyiciro cy’abaturage bakwiye gufashwa”.

Abadepite babajije kandi iyi komisiyo ikibazo cy’amateka ya jenoside yigishwa nabi mu mashuri cyangwa ntanigishwe na busa.

Iyi komisiyo ivuga ko hari abarimu benshi bagitinya kwigisha ayo mateka kuko ngo hari abafite ubumenyi budahagije n’abaterwa ipfunwe n’abo mu miryango yabo bagize uruhare muri jenoside.

Gusa ngo iyi komisiyo iri gutegura ingando zo ku rwego rw’igihugu zizahabwa abarimu ku mateka ya jenoside bakanatinyura abarimu gutanga iri somo.

Mariza Samatha/ Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years