Impanuka z’iminsi mikuru zatangiye guhekura abantu

  • admin
  • 28/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abantu batanu biganjemo abana bato baguye mu mpanuka zo mu muhanda zabaye mu minsi ya Noheli no mu mpera z’icyumweru gishize. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko izo mpanuka zitatewe n’ibijyanye n’iminsi mikuru ahubwo zimeze nk’izisanzwe ziba no mu minsi isanzwe.

Ibi byatangajwe na Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu kiganiro mu kiganiro cyibanda ku mutekano, cyatambutse kuri Radio y’Igihugu. Yagize ati “Impanuka zagiye zigaragara navuga zikomeye zigeze muri eshanu zahitanye ubuzima bw’abantu hirya no hino mu gihugu, aho abo zahitanye barimo abana batatu…Ntiwazitirira ko zabaye kubera iminsi mikuru, ahubwo urebye zirasanzwe,ziri mu bwoko bw’impanuka zishobora kuba buri munsi.”

Abana batatu bapfuye barimo uwaguye i Gasabo, undi w’i Rusororo n’uw’i Rusizi bagonzwe n’ibinyabiziga ku manywa y’ihangu kubera uburangare bw’abatwaye ibinyabiziga ndetse n’ubw’ababyeyi babo. Uw’i Gasabo yari kumwe n’umubyeyi we ucuruza agataro hafi y’umuhanda arangazwa n’ibyo yacuruzaga, yururutsa umwana amushyira hasi akambakamba ajya mu muhanda agongwa n’imodoka, uw’i Rusororo n’uwagongewe i Rusizi bagonzwe n’imodoka bambuka umuhanda bahita bapfa. Izindi mpanuka zagiye zigaragara zirimo iy’umumotari wapfiriye kuri Nyabarongo aho yarenze umuhanda agahita apfa ndetse hari n’imodoka yarenze umuhanda i Kanyinya mu masaha y’ijoro uwari uyitwaye agahita atoroka ku buryo agishakishwa na polisi, bikaba bikekwa ko uwari uyitwaye ashobora kuba yari yasinze cyangwa yananiwe.

Indi yabereye Gasabo mu ijoro bucya haba Noheli, yatewe n’umunaniro maze umushoferi agwa mu muyoboro w’amazi uri ku muhanda, ariko polisi yaramupimye isanga atasinze. Polisi yatangaje ko muri rusange umutekano wo mu muhanda wagenze neza n’ubwo habayeho izo mpanuka, ariko isaba ababyeyi n’abatwara ibinyabiziga kunoza inshingano zabo. Ndushabandi yabwiye ababyeyi ati “Ntabwo umwana w’imyaka itatu aba yari yagera mu gihe cyo kwiyambutsa umuhanda wenyine. Bigaragara ko hari uguteshuka kw’abayeyi ku nshingano zabo cyane cyane gucunga umutekano w’abana igihe cyose bari ku muhanda.” Yagarutse no ku batwara ibinyabiziga abibutsa ko itegeko rigena ko ahari insisiro cyangwa ahatuye abantu benshi, ikinyabiziga kigomba kugendera ku muvuduko utarenze kilometero 50 mu isaha, kuko haba hacaracara abantu bakuru ndetse n’abana, yibutsa abashoferi kugenda bitonze.

Mu minsi mikuru abahamagaye polisi basinze cyangwa bagize ibindi bibazo barafashijwe, uwabaga afite ubwenge yakwerekana aho atuye yafashwaga kugera mu rugo, uwabaga yazahaye yacumbikirwaga na polisi.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/12/2015
  • Hashize 8 years