Impanuka y’imodoka ya RCS yahitanye Capt Aime Nsabimana wari umuyobozi wungirije wa Gereza

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira imodoka GR 952 ya gereza ya Rubavu yagonganye n’ikamyo plaque RAB 404 O abantu batatu bahasiga ubuzima barimo n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu.

Birakekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko, abitabye Imana ni abari muri iyi modoka ya Gereza yo mu bwoko bwa Toyota HiLux.

Uwari uyitwaye umucungagereza witwa Jean Pierre Hakizimana, Capt Aime Nsabimana wungirije umuyobozi wa gereza hamwe n’umuganga wari wicaye inyuma bahise bahasiga ubuzima.

Undi muntu umwe bari batwaye mu myanya y’inyuma yakomeretse bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

CIP Hillary Sengabo Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yavuze ko iyo mpanuka yabaye mu ma saa tanu z’ijoro.

Ati “Ikamyo ya Bralirwa yataye umuhanda, igonga imodoka ya RCS hapfa Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, Assistant Inspector of Prison, Hakizimana Peter, umushoferi n’umuganga wa gereza.”

Yavuze ko RCS yifatanyije n’imiryango yabo, ngo ikigiye gukurikiraho ni ugukora ibiteganywa n’amategeko agenga umukozi wa Leta igihe yitabye Imana.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years