Impanuka ikomeye y’ikamyo ihitanye ubuzima bw’abantu mu muhanda Nyabugogo- Kimironko

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2016 mu masaha ya saa moya, ikamyo itwara amabuye n’imicanga igonze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari itwaye ibitoki ndetse inagonga imodoka ya Coaster itwara abagenzi, bikekwa ko umuntu umwe ahasize ubuzima.

Iyo mpanuka bivugwa ko yahitanye ubuzima bw’umuntu ako kanya abandi bagakomereka bikomeye harimo n’abari bicaye muri coaster bategereje ko ihaguruka; yabereye mu Murenge wa Bumbogo mu Kagali ka Kinyaga ahazwi nko kwa Nayinzira. Bamwe mu bari aho hafi badutangarije ko ikamyo yabuze feri, igahita igonga indi modoka ya Hilux yari ipakiye ibitoki ndetse iyo kamyo ikirabarangura ikanagonga coaster yari irimo ipakira abagenzi.

Abari bicaye muri iyo coaster berekeza Kimironko muri gare bakomeretse nubwo bidakabije. ku murongo wa Telefone n’Umuvugizi wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda yatubwiyeko nabo bakigenzura neza ngo bamenye amakuru ahamye y’abashobora kuba baguye muri iyi mpanuka baraza kutumenyesha

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years