Impano y’Abanyarwanda iri mu Magare kurusha umupira w’amaguru:Impamvu
- 17/11/2015
- Hashize 9 years
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi imaze gutsindwa n’ikipe ya Libya ibitego bitatu byose kuri kimwe ubwo byose hamwe ni 4-1 mu mikino yo gushaka Ticket yo kuzakina igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2018. Gusa ibi bibaye nyuma y’uko Team Rwanda mu mukino w’Isiganwa ry’Amagare ikomeje kwandika amateka meza ndetse no kwishakira abakunzi benshi muri rusange.
Uyu munsi wa kabiri tariki 17 Ugushingo nibwo Bintunimana Emile yegukanye igihembo cy’Umunsi muri etape ya kabiri ya Tour du Rwanda kuva i Kigali berekeza i Huye ku ntera ya km 120, Nsengimana Jean Bosco akomeza kugumna umwenda w’umuhondo.
Batanu ba mbere b’uyu munsi wa kabiri w’irushanwa
1. Bintunimana Emile, Team Muhabura(3h02’18sec
2. Liponne Julien, Team Haute Savoire/Rhone-Alpes(3h02’18sec
3. Abraham Ruhumuriza, Team Akagera(3h02’18sec
4. Haleluya Joseph, Team Akagera(3h02’42sec
5. Gasore Hategeka(3h02’42sec
Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi wa Team Rwanda Kigali – Huye
Kugeza ubu umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wo muri Team Rwanda Karisimbi niwe ukomeje kuza imbere muri iri siganwa akaba amaze gukoresha 5h56’48sec kuva irushanwa ryatangira.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw