Impanga ebyiri zategetswe gutanga indezo y’umwana nyuma y’uko binaniranye kumenya uwamubyaye by’ukuri muri zo

  • admin
  • 03/04/2019
  • Hashize 5 years

Byabaye ngombwa ko umucamanza wo mu gihugu cya Brezili ategetse impanga ebyiri gutanga indezo y’umwana nyuma y’uko binaniranye kumenya uwamubyaye by’ukuri muri zo.

Abo bagabo bombi banze kuvuga uwabyaye uwo mwana, bibwira ko byabafasha ntibabe bagitanze iyo ndezo.

Ibizamini byo kwa muganga byo kuvumbura isano y’ingirabuzima-fatizo (DNA) hagati y’uwo mwana n’izo mpanga ntacyo byagezeho kuko imiterere y’izo mpanga ituma zigaragara nk’umuntu umwe mu miterere yazo.

Umucamanza yanzuye ko abo bagabo barimo kwima amahirwe uwo mwana w’umukobwa yo kumenya se wamubyaye.

Nuko ategeka buri umwe muri bo kujya ariha amadolari 60 y’Amerika buri kwezi – angana na 30 ku ijana (30%) by’umushahara w’ifatizo muri Brezili – nk’indezo y’uwo mwana.

Bivuze ko uwo mwana w’umukobwa agiye kujya ahabwa indezo ikubye kabiri iy’abandi bana bo mu miryango y’amikoro nk’ayo mu muryango we muri iki gihugu cya Brezili.

Umucamanza Filipe Luís Peruca wo muri leta ya Goiás iri rwagati muri Brezili, yanategetse ko amazina y’abo bagabo b’impanga yombi yandikwa ku cyemezo cy’amavuko cy’uwo mwana.

Ku mpamvu zijyanye n’ubucamanza, amazina y’ukuri y’abo bagabo b’impanga ntabwo yatangajwe. Mu rukiko bitwaga amazina ya Fernando na Fabrício.

Uyu mucamanza wo mu mujyi wa Cachoeira Alta muri iyi leta ya Goiás yanditse agira ati “Umwe muri bo ari kwitwara nabi ngo ahishe ko ari se w’umwana. Iyi myitwarire mibi cyane gutya ntabwo yakwihanganirwa n’amategeko”.

Umucamanza yavuze ko izi mpanga zakoresheje ugusa kwazo mu kwiganana no gutereta abagore benshi bashoboka, hanyuma zikabikoresha no mu kwiregura ku birego byuko zacaga inyuma abakobwa b’inshuti zazo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/04/2019
  • Hashize 5 years