Impamvu isupu y’inyanya ishobora kuba yakongera uburumbuke bw’abagabo

  • admin
  • 10/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Intungamubiri izwi nka ’lycopene’ iboneka mu nyanya ishobora kongerera ireme intanga-ngabo, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya bwatangajwe.

Abagabo bafite ubuzima bwiza bagiye buri munsi bafata ku isupu ngufi (ifashe) y’inyanya yajya nko ku biyiko bibiri bakayirenza ku bindi biryo, basanzwe bafite intanga nziza kurushaho.

Ubugumba mu bagabo bugaragara ku kigero kigera kuri kimwe cya kabiri cy’abashakanye baba barabuze urubyaro.

Impuguke mu bijyanye n’uburumbuke zavuze ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi burenzeho burimo n’abagabo basanzwe bazwiho kugira ibibazo by’uburumbuke.

Ikigo NHS gishinzwe ubuzima mu Bwongereza kuri ubu kigira inama abagabo bafite ibibazo by’uburumbuke kurya indyo yuzuye ndetse bakambara imyenda y’imbere itabakanyaga.

Ikigo NHS kinabagira inama yo kugabanya umuhangayiko uko bashoboye kose kandi bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho n’abo bashakanye mu gihe cyabo cy’uburumbuke, mu kwongera amahirwe cyane bishoboka yo gusama.

Ariko igitekerezo cyuko intungamubiri zimwe na zimwe zishobora kongerera uburumbuke abagabo, hashize igihe kivugwaho.

’Lycopene’ – cyo kimwe n’intungamubiri (vitamine) E n’umunyu ngugu wa ’zinc’ byibanzweho n’ubushakashatsi bwabanje – ibuza ibishobora kwangiza ingirabuzima-fatizo (cells/cellules) mu mubiri.

Iyi ntungamubiri ya ’lycopene’ iboneka mu nyanya yagiye ivugwa ko yaba ifite n’akandi kamaro, karimo nko kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima ndetse na kanseri zimwe na zimwe.

Itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza bakoreye ubu bushakashatsi ku bagabo 60, mu gihe cy’ibyumweru 12. Batoranyijwe mu buryo bwo gutomboza.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi ku mirire cya European Journal of Nutrition.

Butanga icyizere cyane’

Dr Liz Williams, impuguke mu mirire y’abantu wo kuri Kaminuza ya Sheffield akaba ari na we wayoboye abashakashatsi bagenzi be, yagize ati: “Kuri ubu, hari bicye cyane twagiraho inama abagabo”.

Tubabwira kugabanya urugero rw’ibinyobwa bisembuye kandi bakarya indyo yuzuye – ariko ubu ni ubutumwa bwo muri rusange cyane”.

Yongeyeho ati: “Ubu bwari ubushakashatsi bukorewe ku bantu bacye kandi ducyeneye rwose kubusubiramo tubukoreye ku bantu benshi kurushaho, ariko ibyo twagezeho bitanga icyizere cyane”.

Andrew Drakeley, umuyobozi w’ikigo cy’uburumbuke cyo ku bitaro by’abagore bya Liverpool Women’s Hospital’s Hewitt Fertility Centre, yagize ati:

Kongera amahirwe y’ubuzima bw’abashakanye bafite ikibazo cy’uburumbuke, ku bagabo n’abagore, akenshi bishobora kurinda gucyenera kwinjirirwa mu buzima bahabwa ubuvuzi buhenze”.

Ariko yongeyeho ati: “Ubundi bushakashatsi ku bafite ikibazo cy’uburumbuke … bucyenewe gukorwa mbere yuko uwo muti [w’isupu y’inyanya] utangira kurangirwa abantu”.

Gwenda Burns, wo mu kigo cy’uburumbuke cya Fertility Network, yongeyeho ati:

Nubwo aho buri hakiri mu ntangiriro cyane, ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kuvugurura ireme ry’intanga ndetse no kurushaho gusobanukirwa uburumbuke bw’abagabo mu gihe kiri imbere”.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/10/2019
  • Hashize 5 years