Impamvu eshatu zatumye Zinedine Zidani areka gutoza Real Madrid zamenyekanye

Kutabyumva kimwe hagati ya Zinedine Zidane na perezida wa Real Madrid Florentino Perez ku bijyanye no kongera amaraso mashya mu ikipe bagura abakinnyi 2 aribo Eden Hazard ndetse na David De Gea nibyo byatumye uyu mufaransa w’icyamamare muri ruhago yegura ku kazi ko gutoza ikipe ya Real Madrid yari amazemo imyaka ibiri akayihesha ibikombe bitandukanye.

Ibinyamakuru byinshi byo muri Espagne nka foxsports.com byashyize ahagaragara ibyari byihishe ku cyateye Zinedine Zidane wahesheje ibikombe 3 bya UEFA Champions League byikurikiranya kwegura muri Real Madrid,ni ubwumvikane buke yagiranye na perezida we Perez aho yifuzaga kugura Eden Hazard akagurisha Gareth Bale ndetse yanga ko Perez agura David de Gea kandi yarabyifuzaga amubwira ko Kaylor Navas nawe ashoboye.

Bigitangira,Zinedine Zidane yabwiye Perez ko yifuza ko Real Madrid yagurisha Gareth Bale ikazana Eden Hazard arabyanga bituma uyu mufaransa yivumbura.

Florentino Perez yashatse kugura umunyezamu David de Gea Zidane amubwira ko atabishaka kuko afitiye icyizere Kaylor Navas,bituma aba bombi baterana amagambo ,Zidane abwira Perez ko atashobora gutoza ikipe itamuha ibyo ashaka.

Amakuru avuga ko Zidane yifuje kugira uruhare rukomeye mu kugura abakinnyi nyuma yo kwitwara neza ndtse no kubaka izina agatwara ibikombe 9 mu myaka 2 yari ayimazemo ndetse no guca agahigo ko gutwara Championsleague inshuro eshatu bitarigeze bibaho muri iy’isi,ariko ubuyobozibw’ikipe ya Real Madrid bumubera ibamba abona ko bacyeka ko ntagaciro afite ahitamo kwegura ku bushake.


Zinedine Zidane na perezida wa Real Madrid Florentino Perez


Zidani nyumayo kwanga ko De Gea agurwa na Perez ashaka ko Navas akomeza kuba umuzamu w’ikipe, iyi niyo mpamvu yambere yatumye yegura ku mirimo ye
Urukundo Zidani akunda Hazard aho yashakaga kumugura Perez akanga iyi niyo ntandaro ya kabiri yatumye yegura


Gusha kugurisha Gareth Bale akagura Hazard ntabyemererwe,iyi niyo mpamvu ya gatatu yateye Zidani gusezera

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe