Impamvu enye zibabaje zituma abangavu b’abanyeshuri bishora mu buraya

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 7 years
Image

Uburaya bwiganje mu bangavu bo mu gace ka Kilifi ho muri Kenya, buri kuzamura umubare w’abatwara inda zitateguwe, ibi bishobora no kugaragara hano iwacu cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko ku banyeshuri.

Mu bakora ibi, usangamo umubare munini w’abanyeshuri n’abaritaye utibagiwe n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye, ariko se ibi biterwa n’iki? Turifashisha ubushakashatsi bwakorewe muri aka gace ka Kilifi muri Kenya.

1. Ibiribwa

Aha Kilifi bari ibihe by’amapfa ku buryo byabaye impamvu yatumaga abana bishora mu kwicuruza kugira ngo babone abaramuko. Ikibabaje cyane ni uko biguriishaku bantu bakuze mbese bababyara,

2. Amacumbi

Abanyeshuri mu mashuri makuru bakora uburaya kugirango babone uburyo bw’imibereho. Iyo bigeze ku bibana, biba byoroshye kuko nta wuba ubagenzura kandi bikanarushaho kuba bibi kubera banakenera ayo kwishyura ababacumbikiye.

3. Amafaranga y’ishuri

Benshi muri abo, ni ababa biga ku manywa aho usanga ku mugoroba bajya gushaka amafaranga bikarangira babuze intaman’ibiziriko kubwo gutwara inda zitunguranye

4. Ibibzo by’ubuzima

Stephen Abare, umuyobozi mu by’uburezi muri kariya gace yavuze ko abangavu bahura na twinshi bakenera mu buzima, bityo rere ngo iyo hatabayeho kwihangana no gushishoza, usanga barahindutse ibicuruzwa ku bagabo bafite agafaranga.

Tugarutse aha iwacu, ubwo Muhabura.rw iheruka gusura kimwe mu bigo by’amashuri hano mu mujyi wa Kigali, umwe mu bangavu yatubwiye ko ngo biba byiza muri ibi biruhuko nk’ibi twegereje abanyeshuri baba bakwiye gushaka icyo bakora mu rwego rwo kwima umwanya abashobora kubagwisha mu bishuko.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 7 years