Impamvu abagore batagiha icyubahiro abagabo babo

  • admin
  • 22/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Aho isi igeze uyu munsi hagenda haboneka ingo nyinshi zisenyuka, bitewe no kutubahiriza inshingano kwa bamwe mu bagize izo ngo, n’izidasenyutse zigahorana amakimbirane. Bamwe bemeza ko abagore aribo ba nyirabayazana, ngo kuko batacyubaha abagabo babo nk’uko byahoze mu muco nyarwanda, ndetse na bibiliya ikabyigisha.

Ubusanzwe usanga Abagabo bamwe bakeka ko ari isomo ry’uburinganire ritarumvikana neza, cyangwa se ridasobanurwa kimwe mu myumvire y’abagore batandukanye, bityo bakabyitwaza, bigatuma basuzugura abagabo babo. Nyamara abagore bamwe rero bo siko babibona, bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 5:22-25, isobanura inshingano umugabo n’umugore bagira mu rugo rwabo bombi, aho ivuga ko abagabo bakwiye gukunda abagore babo, naho abagore bakubaha abagabo.

Muri iyi minsi rero ngo abagabo bamwe bihaye gukora inshingano z’abagore, aho usanga ngo bikunda bakibagirwa gukunda abagore babo, bityo n’abagore ngo bagahitamo kwiha icyubahiro bagombaga guha abagabo babo.

Abagore bamwe bakaba bibaza niba hari icyo byatwara abagabo, baramutse babahaye agaciro n’umwanya ukwiye mu buzima bwabo. Hari n’abemeza ko icyubahiro abagabo bambuwe bagisubizwa baramutse bashubije abagore babo urukundo babimye.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/12/2015
  • Hashize 8 years