Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, abagore baba bashaka kuganira n’uwo baryamanye cyangwa gukomeza iyo mibonano mu gihe abagabo bo bashimishwa no guhita basinzira nta kindi bitayeho ku buryo hari abagore bashobora gukeka ko badakunzwe n’umugabo bari kumwe.

Ikipe y’abashakashatsi b’Abafaransa yayobowe na Dr Serge Stoléru yagaragaje ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ubwonko bw’abagabo buhita buhindura gahunda bugakenera kuruhuka vuba bityo bigatuma umubiri w’umugabo wose uhita ukenera kuruhuka ndetse yajya mu buriri agahita asinzira.

Ibi aba bashakashatsi babigezeho nyuma yo gusuzuma ubwonko bw’abantu batandukanye mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bakoresheje scanneur bagasanga mu miterere y’umugabo, ibice bigize ubwonko ndetse n’ibibufasha gukora neza bihita bikenera kuruhuka nyuma y’icyo gikorwa cy’ibyishimo byinshi umugabo abona mu mibonano mpuzabitsina. яндекс

Dr Stoléru avuga ko ubu bushakashatsi ari inzira yo kugaragariza abagore ko ugucika intege kw’abagabo ari ibya bose nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kandi abibwiraga ko ari agasuzuguro cyangwa kudakundwa nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye ; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Top Santé.

Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years