Impamvu 9 zitera abantu kunywa inzoga

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Inzoga zishobora kuba atari ifunguro rihambaye nk’andi mafunguro tujya twumva; zimwe nta sukari izindi nta buryohe, nyamara zifite umumaro munini mu mubiri w’umuntu ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi. Gusa hari n’abo zihindura abakoloni, aha bivugwa ko biterwa n’uburyo zakoreshejwe.

Ushobora kuba warumvise inshuro nyinshi cyangwa warasomye ibitabo ukumva uburyo inzoga ari nziza ku buzima bw’umuntu; uburyo Abafaransa n’Abataliyani bakunda inzoga kurusha Abanyamerika n’ibindi.

Twifashishije newsnow.co.uk, tubona ko izi ari impavu icyenda (9) zitera abantu kunywa inzoga:

1. Inzoga zituma igifu gikora neza

Inzoga bita Aficianado ni imwe mu nzoga nziza ku mubiri w’umuntu kandi iyi nzoga itera imbaraga, ikaba ikorwa mu ndabyo z’ikibabi cy’ingore ku gihingwa bita “hops plant” mu ndimi z’amahanga.

Iyi nzoga ikaba ari nziza mu gifu cy’umuntu kuko ikoranye aside(acid) ituma igifu kitangirika kikarushaho gukora neza; kandi iyi nzoga igira uburyohe bwihariye utasanga mu zindi nzoga.

Iyi nzoga ituma nta bagiteri (bacteria) zajya munda kuko yoza n’igifu kigahorana isuku idasanzwe.

2. Inzoga irwanya zimwe muri kanseri zishobora kufata umuntu

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2010 mu gihugu cya Austria, butubwira ko hari bimwe mu bikozwemo inzoga bita, xanthohumol, bituma nta kanseri ishobora kugufata ngo ikuzengereze iyo wanyoye inzoga uko bikwiye.

Acid yose ishobora kwangiza umubiri wawe iyo unyoye inzoga, nta kanseri ijya igufata uko yiboneye.

3. Inzoga zirinda amaraso kwandura

Kuba amaraso ashobora kwandura, ukaba warwara izindi ndwara zo mu mubiri tibishoboka mu gihe wanyoye inzoga uko bikwiye.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu mwaka wa 2009 butugaragariza ko, humulone, ari imwe muri acide iba mu nzoga ituma nta kibazo ushobora kugira cy’indwara za hato na hato zo mu mubiri. Bityo inzoga ni nziza ku buzima bw’umuntu.

4. Inzoga zikomeza amagufa y’umuntu

Inzoga ziba zikoranye imyunyu ngugu ituma amagufa y’umuntu akomera. Umunyu ngugu bita SILICON utajya ubura mu nzoga ubamo aside bita “orthosilicic acid” ituma iyo unyoye inzoga amagufa arushaho gukomera.

5. Inzoga zisukura amenyo y’uwazinyoye

Aha inzoga ni nziza kuko uwazinyohe zituma amenyo ye ahorana isuku idasanzwe bitewe n’ama aside(acides) aba akoranye n’inzoga agira uruhare mu gusukura amenyo; kandi inzoga uwayinyoye ahorana impumuro nziza mu kanwa.

Ibi ntibishatse kuvuga ko ari ngombwa kunywa inzoga buri gitondo uko ubyutse ahubwo ugomba no gushaka umuti ukoresha woza mu menyo yawe kugira ngo ahorane isuku.

6. Inzoga zongera ubwirinzi ku ndwara y’’umutima

Ubushakashatsi bwakozwe n’imwe muri Kaminuza ikomeye ku isi tuzi yitwa, “Harvard University” mu mwaka wa 2012, buvuga ko ira nzoga ijya gusa n’umutuku 25% irwanya indwara zishobora gufata umutima kandi ko inzoga iba ikoranye acides zituma umuntu wazinyoye ahorana imbaraga.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abantu banywa inzoga 50% badashobora kugira ibibo by’umutima wa hato na hato.

7. Inzoga ni nziza ku bwonko bw’umuntu

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abashinwa mu mwaka wa 2015 bugaragaza ko mu nzoga habamo imisemburo yitwa “xanthuhumol” ituma ubwonko bukora neza.

Iyi misemburo ituma imitsi yo ku bwonko ikura bityo bigatuma irushaho gukora neza, ubwonko ntibube bwagira ikibazo na kimwe mu mitekerereze yabwo.

8. Inzoga zituma impyiko zikora neza

Ububabare bushobora kubaho bugatuma impyiko zawe zikurya ntibushobora kugaragara mu gihe wanyoye inzoga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abantu barenga ibihumbi 200,000 buvuga ko 40% k’abantu banywa inzogazituma impyiko zabo zikora neza ku rwego rwo hejuru.

Niba ushaka ko impyiko zawe zitagira ikibazo ugomba kunywa inzoga nyinshi n’amazi menshi.

9. Inzoga zituma urushaho gukora imirimo ngorora mubiri

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Kaminuza yo muri Esipanye yitwa “Grenada University’ bubuga ko uko umuntu arushaho kunywa inzoga ariko bituma arushaho gukunda siporo, imirimo ngorora mu biri we.

Niba ugize ikibazo cyo kumva utameze neza warushaho kunywa inzoga kugira ngo ukunde siporo.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years