Impamvu 7 Nyamukuru zituma abagore basiga abagabo murugo bakajya kubaca inyuma

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years

Ubushakashatsi bwagiye bukorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi bwagaragaje ko umubare w’abagore bata abagabo babo ugenda urushaho kwiyongera ariko ngo bikaba biterwa n’impamvu zinyuranye

1. Kubura urukundo no kwitabwaho
: Mu gihe ubana n’umugore ntumugaragarize urukundo ku buryo yiyumvamo ko akunzwe, ndetse ngo unamwiteho bituma yumva abihiwe aho rwose bishobora gutuma yigendera akaguta.


2. Kutiyumvanamo no kudahuza n’umuryango w’umugabo we
: Iyo umugore ageze mu rugo akahasanga abavandimwe b’umugabo ntibahuze muri byose, bashobora kumuhoza ku nkeke, kumugenzura mu rugo rwe n’ibindi birimo kumutoteza. Ibi ngo bishobora gutuma umugore ata umugabo we akigendera bitewe n’umuryango w’umugabo.

3. Intonganya zidashira : Nubwo ngo nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ngo umugore ushyirwaho inkeke n’intonganya za buri munsi bimutera umutima mubi wo gutangira gutekereza guta umugabo akajya aho abona amahoro n’umutuzo.


4. Kubura ibyo yari yiteze kandi akomoka mu muryango ukize
: Iyo hari byinshi umugabo yari yarijeje umugore we nyuma bikabura, ngo bituma yicuza impamvu y’urushako bakibuka ko bakomoka ku miryango ikomeye kandi ntacyo bashobora kubura, ariko akaba agiye kwicwa n’umuruho aho ndetse n’ababyeyi bamwe na bamwe batishimira kubaho nabi kw’abana babo kandi bafite imitungo, bityo bakaba bamufasha kuva ku mugabo bakaza mu rugo aho bazabona ibyo bakeneye byose.


5. Kubeshywa kenshi
: Iyo umugabo akunda kubeshya umugore we ndetse ugasanga yarabigize akamenyero ngo ibi biri mu bimurambira akagezaho yumva ntampamvu n’imwe yatuma agumana n’umugabo w’umunyabinyoma utajya amwizera ngo amubwize ukuri.


6. Kuba mu buzima bugaragaza ko asa n’aho akiri ingaragu
: Aha ngo iyo ushatse umugore hanyuma ugasa n’aho wirirwa mu byawe ntugire igihe umuha cyo kumva ko afite umugabo kandi umwitaho, ngo bimutera umutima wo kongera gutekereza abandi basore bafite urukundo kandi babitaho, rero ngo iyo umugabo arangaye byatuma ashiduka umugore we yagiye bitewe n’uko atahawe umwanya n’umugabo we ngo akundwe anateteshwe ngo yiyumve nk’umugore ufite umugabo.

7. Kubura ibyishimo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
: Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ngo ni ipfundo ryo kubaka urugo rwiza, rero ngo iyo iki gikorwa kitakozwe neza ku buryo impande zombi zishima, usanga mu rugo byazambye. Ariko cyane cyane ngo iki kibazo gikora cyane ku bagore kuko iyo batanezezwa n’uko abagabo babakorera iki gikorwa bahitamo kwigendera kuko baba bumva bataryohewe n’ubuzima barimo.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years