Impamvu 6 zatuma uwo mwashakanye aguca inyuma

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years

Gucana inyuma ni ikibazo gikomeye mu bashakanye kandi kigira ingaruka mbi ku mibanire yabo, nyamara usanga bamwe mu bagore cyangwa abagabo batamenya mu by’ukuri impamvu iba yatumye uwo bashakanye afata icyo cyemezo.

Nk’uko tubicyesha urubuga rwa interineti rwa elcrema, rwagaragaje ibintu bitandatu ibyinshi bishamikiye kumibanire hagati y’abashakanye.

1.Umutekano muke

Umugabo uca inyuma umugore we, ntabwo aba afite umutekano iwe, abikora ari ukugira ngo yirengere kimwe no ku mugore.

Iyo mu muryango hahora intonganya, umugabo cyangwa umugore bashobora gucana inyuma kugira ngo buri umwe yibonere umutekano.

2.Kutamenya igisobanuro nyacyo cy’urukundo

Umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye, ntabwo aba azi igisobanuro nyacyo cy’urukundo, ntabwo wakunda umuntu cyangwa ngo umusezeranye kumukunda iteka, ngo maze umuce inyuma.

3.Aba ashaka kuguta

Abagabo bamwe cyangwa abagore iyo bashaka impamvu yatuma mutana, bakoresha uburyo bwose mwagira icyo mupfa maze ngo umwe agende.

Hari igihe kuguca inyuma aba ari cyo kintu cyonyine gishoboka, abona cyatuma mutandukana.

4.Kuba adakuze mu nshingano

Umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye ashobora kubiterwa no kuba adakuze mu nshingano, ngo amenye neza icyo kugira umugore bivuze cyangwa icyo kugira umugabo bivuze.

5.Kuba ari umubeshyi

Umugabo cyangwa umugore uguca inyuma aba ari umubeshyi, kuko guca inyuma uwo mwashakanye ntibijya bitandukana no kubeshya, buri munsi ukaba wabonye ibintu uri bubeshye kugira ngo wigire muri izo gahunda.

6.Kudashyira mu gaciro

Umugabo cyangwa umugore udashyira mu gaciro, usanga afata ibyemezo bigayitse byo guca inyuma uwo bashakanye kuko aba yitekerezaho wenyine aho gutekereza ku rugo rwe.

Ikindi ni uko iyo umugore cyangwa umugabo badashimishanya mu buriri, buri wese abigira impamvu zo guca inyuma uwo bashakanye yitwaje kujya gushaka umushimisha, nyamara ngo hari byinshi uwo mwashakanye aba ashoboye mwakagombye kugenderaho aho kumuca inyuma.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years