Impamvu 5 ziri gutera abakobwa n’abagore kubeshya abagabo n’abahungu bakundana

  • admin
  • 23/10/2015
  • Hashize 8 years

Umunyamakuru w’urubuga rwanyu www.muhabura.rw yegereye bamwe mu bagore n’abakobwa ibabaza ikibazo giteye amatsiko kigira kiti “Ese ko abakobwa n’abagore bari kuvugwa cyane ku guca inyuma abahungu na bagabo bakundana murabyemera? Ibyo se biraterwa n’iki? “ Abakobwa na bagore batandukanye basubije iki kibazo byemeza ko uko abahungu na bagabo b’iki gihe nabo basigaye baca inyuma abakobwa na bagore babo akaba ariyo mpamvu abakobwa na bagore nabo ngo basigaye babaca inyuma basa nk’aho babihimuraho akenshi ngo iyo babavumbuye.

Impamvu zimwe badutangarije ni izi zikurikira

1. “Urukundo rumwe na rumwe rusigaye rubaho ari nk’igihe cy’inzibacyuho.” Basobanura ibi abakobwa bavuga ko ngo hari igihe ukundana n’ umugabo cyangwa umuhungu ubizi neza kandi unabibona ko mutazabana kubera ubushobozi ataragira cyangwa se unabizi ko nawe aguca inyuma, mugakundana ari nk’agakingirizo cyangwa se kwanga kubaho wenyine .

2. “Ushobora guca inyuma umukunzi wawe kubera ibyo ukurikiye: Kumutendekaho uwaguhaye akazi, ukize kumurusha uguha amafaranga cyangwa se ugufasha gukemura ibibazo runaka, uwo ukeneyeho ubufasha runaka…”

3. “Hari igihe uca inyuma uwo mukundana kugira ngo urebe ko yagusaba ko mutandukana kubera ko wabuze indi mpamvu yabatandukanya kandi waragize ipfunwe ryo kumusaba ko mwatandukana mu gihe wiboneye undi umusumbije kuzuza ibyo wumva wifuza ku muhungu mwakundana mukazanabana.”

4. “Igihe nta bwumvikane ufitanye n’uwo mukundana, ubona muri kujya muserera buri munsi, kumuca inyuma biba byoroshye cyane kuko utaba uri kumwiyumvamo muri iyo minsi.”

5. “ Burya rero bitewe n’uko usanzwe witereye; hari abakobwa bakunda igitsina kand

i abahungu bakundana batagikunda kimwe nuko umuhungu ashobora kuba agikunda umukobwa atagikunda ntibabyumve kimwe. Iyo rero umukobwa aba abikunda akabona umuhungu atabimusaba hari igihe ajya gushaka undi .

Umaze gusoma iyi nkuru tanga igitecyerezo ni Ingirakamaro cyane!!!!!!!

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/10/2015
  • Hashize 8 years