Imodoka yari iturutse muri Uganda itwaye abagenzi baje i Kigali ya koze impanuka ikomeye

  • admin
  • 24/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017, ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonganye n’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete Trinity, umushoferi w’Umunyakenya wari utwaye ikamyo ahita yitaba Imana, abandi barindwi barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yatangaje ko ikamyo yari iturutse mu gasantere ka Kajevuba igiye muri Uganda, naho imodoka ya Trinity yari iturutse muri Uganda itwaye abagenzi baje i Kigali.

Impanuka yatewe n’uko umushoferi w’ikamyo yataye umuhanda wayo, agahita akubitana na Trinity nta n’imwe ifite umuvuduko ukabije.

Ati “Umushoferi w’ikamyo yavuye mu muhanda we, akubitana na Trinity yari iri mu muhanda wayo zikora impanuka.”

CIP Kabanda yavuze ko uretse umushoferi w’ikamyo witabye Imana, abandi bantu babiri bakomeretse bikomeye naho batanu bagakomereka byoroheje.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2017
  • Hashize 7 years