Imodoka nini zizasubira mu muhanda Kigali-Gatuna mu cyumweru gitaha
- 15/05/2018
- Hashize 6 years
Igice cy’uwo muhanda cyaridutse ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 mu Murenge wa Cyumba wo mu Karere ka Gicumbi, ku buryo byagize ingaruka ku bakoresha uwo muhanda n’abatuye aho wangirikiye.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko uwo muhanda wakomeje kuriduka, ku buryo imodoka nini zabaye zibujijwe kuwunyuraho ngo udakomeza kuriduka.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018, nyum y’umunsi umwe uwo muhanda wangiritse.
Ati “Twafashe ingamba, imashini n’abakozi bagiye gukora uwo muhanda batangiye gukora ku buryo nibura ku wambere wazaba wongeye kuba nyabagendwa n’imodoka nini ziwunyuramo”
Uho uwo muhanda wangirikiye hari imiryango umunani byagizeho ingaruka, nk’uko Minisitiri w’ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete yabivuze. Yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iyo miryango izaba yimuwe ikanahabwa indishyi.
Cyakora imodoka ntoya n’izitwara abagenzi zo zirakomeza kuwunyuramo, inini zikazajya zinyura ku mipaka ya Cyanika na Kagitumba kugeza ku wambere ubwo uwo muhanda uzaba warangije gukorwa.
Mu gihe imvura ikomeje kugwa ikangiza ibikorwaremezo bitandukanye, hari abakemanga imyubakire y’imwe mu mihanda yagiye yangizwa n’ibiza, bavuga ko ikibazo kidakwiye kureberwa ku biza gusa, ahubwo cyareberwa no ku makompanyi aba yubatse iyo Mihanda.
Uwihanganye ati “Ubu ntushobora guhita umenya niba iki kibazo gishingiye ku bakoze umuhanda. Iyo umuhanda cyangwa ikindi gikorwaremezo cyubakwa, amazi ni cyo kintu cy’ingenzi cyitabwaho, ariko ibyo dushyira muri uwo muhanda bikamura amazi, bigenwa hashingiwe ku ngano y’imvura.”
Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko hakorwa iperereza ku myubakire y’iyo mihanda, ariko ngo ikibazo nyamukuru gikwiye gushakirwa ku bwinshi bw’imvura yaguye mu mezi ane ashize.
Minisitiri Gatete yasobanuye ko ikibazo cy’iyangirika ry’uwo muhanda ndetse n’ibindi bikorwaremezo byagiye byangizwa n’ibiza bizatwara leta y’u Rwanda miriyari 24 kuva imvura itangiye kugwa kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2018
.
Ayo mafaranga ngo abarirwa mu bikorwa bijyanye n’amashanyarazi, amazi, imihanda, imyubakire no gufasha abantu bahuye n’akaga. Gusa ngo hari n’ibyihutirwa bizatwara miriyari zisaga 5Frw azakora ibikorwa bitandukanye kugeza mu kwezi gutaha kwa Kamena 2018.
Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukora inyigo z’ibikorwaremezo hashingiwe kuri iyi mvura idasanzwe yaguye mu mezi ane ashize, kugira ngo ibiza nk’ibi bitazongera gutungurana.
Niyomugabo Albert