Imodoka itwara indembe yahiye irakongoka

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yavaga mu kigo nderabuzima cya Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe yahiye irakongoka.

Saa Kumi n’imwe n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2016, nibwo iyi mbangukiragutabara yari irimo umushoferi, umuganga, umurwayi n’umurwaza we yavaga mu kigo nderabuzima cya Nyarusiza yerekezaga ku bitaro bya Kigeme ni bwo yafashwe n’inkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Phrilbet avuga ko nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomeretse.

Yagize ati “ Nibyo iyo modoka yibasiwe n’inkongi iva mu Kagari ka Bwama umushoferi abona itangiye gucumba umwotsi we n’umurwayi n’abo bari kumwe bahita bavamo ariko kuko yari yamaze gufatwa n’umuriro yahise ikongoka.”

Yakomeje avuga ko abaturage na polisi bahise batabara abari muri iyi modoka ngo uretse ko bananiwe kuzimya uwo muriro bitewe n’uko wari wamaze kuba mwinshi.

Gusa uyu muyobozi yasoje avuga ko iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi Polisi yahise itangira gukora iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi.





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years