Imitungo ya FERWAFA yatangiye gutezwa cyamunara kubera imyenda

  • admin
  • 09/11/2015
  • Hashize 8 years

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda,RSSB, cyasohoye itangazo rivuga ko kigiye gushyira ku isoko imodoka yo mu bwoko bwa Minibus Toyota Hiace isanzwe ari iy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera umwenda kiberewemo.

FERWAFA ifitiye umwenda RSSB ungana na miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda ukomoka ku birarane by’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi byo kuva mu 1990.Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Mulindahabi Olivier, yabwiye Itangazamakuru ko atari ubushobozi bwabuze ahubwo ko uyu mwenda batawemera ndetse batanawuzi. Yagize ati: “Uriya mwenda kutawishyura ntabwo ari ukutawuha agaciro cyangwa ikibazo cy’ubushobozi ahubwo kugeza ubu ntabwo tuzi neza umwenda RSSB ivuga ko tuyifitiye.”

Mulindahabi avuga ko ikindi kintu FERWAFA itemera ari uko bishyuzwa imyenda yo kuva mu 1990 kugeza mu 2003 kandi iki gihe cyose iri shyirahamwe nta mukozi ryagira n’abari bahari bari abakorerabushake ndetse n’ishyirahamwe nta buzima gatozi ryari rifite bityo kuri we ngo risa nk’aho ritari ririho.

Kuba RSSB yatangiye gushyira ku isoko imwe mu mitungo ya FERWAFA ngo bigiye gutuma iri shyirahamwe naryo rigana izindi nzego kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti. FERWAFA yari ifitiye ibigo bitandukanye imyenda irenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, imaze kwishyura asaga miliyoni 150 asigaye ahanini akaba ari ayo babereyemo ama Hotel atandukanye.src:Igihe


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/11/2015
  • Hashize 8 years