Imiryango y’abavanywe muri Congo iri kwigishwa kubana n’abandi

  • admin
  • 17/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abantu 1,991 bagize imiryango y’abari mu mitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda muri DR Congo bazanywe mu kwezi gushize bari gutozwa kubana neza n’abo bazasanga mbere yo koherezwa aho bakomoka nk’uko abategetsi babivuga.

Aba ubu bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda.Aha i Nyarushishi hari abana basaga 1, 000 bari munsi y’imyaka 10 n’abagore bagera kuri 800, abagabo bivugwa ko bahoze ari inyeshyamba bajyanywe mu kigo kiri i Mutobo mu karere ka Musanze cyakira abari abasirikare.

Gusa hano i Nyarushishi hari n’abagabo bagera ku 100 nk’uko abahashinzwe babivuga.

Hano hari ibikorwa byinshi, byiganjemo cyane cyane kubavura no gukurikirana ubuzima bw’abana, bisa n’aho Leta yikanga indwara z’ibyorezo urebye ingufu zashyizwe mu buvuzi.

Aha i Nyarushishi abariyo bagomba kuhamara amezi atatu batozwa uburere mboneragihugu no kuzabana n’abandi neza nibasubizwa aho bakomoka.Ibi biremezwa na komisiyo ya Leta y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ishinzwe aba bantu.

Bamwe muri bo baracyibaza ibibazo bitandukanye ku mibereho yabo nibagera aho bakomoka, abandi bavuga ko batahazi cyangwa ntaho bafite.

Umugore umwe yavuze ko ari umunyecongo ufite ababyeyi bombi b’abanyecongo ariko washakanye n’umugabo w’umunyarwanda. Avuga ko uwo mugabo we atari mu bafashwe n’ingabo boherejwe mu Rwanda, akibaza aho azerekeza igihe cyo kuva hano.

JPEG - 60.5 kb
Aho bari mu nkambi komisiyo ya leta y’u Rwanda ivuga ko bari gutozwa uburere mboneragihugu no kubana neza n’abandi

Aha bari baherwamo inyigisho z’amateka n’izindi bagomba guhabwa mbere yo kuva hano , Francis Musoni umunyamabanga mukuru wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare avuga ko ibibazo byihariye nk’iki cy’uyu mugore bizigwa by’umwihariko.

Musoni avuga ko muri aba bantu harimo abakekwaho uruhare muri jenoside ko muri bo hari batanu(5) bamaze gufatwa bagafungwa kandi ko igikorwa cy’igenzura gikomeje.

Aba bantu bahunze imirwano y’inyeshyamba n’ingabo za leta ya DR Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo mu bitero by’ingabo bigamije kurandura iyo mitwe.

Abandi bantu babarirwa mu bihumbi baracyari muri Congo mu bigo byakiriye imiryango yahunze iyi mirwano.

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo Kapiteni Dieudonné Kasereka yavuze ko “ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa hose mu burasirazuba bikorwa n’igisiriakre cya leta cyonyine“.Yavuze ko mu mirwano y’ingabo n’inyeshyamba abaturage batatanye, bagafata inyeshyamba.

Leta ya DR Congo na Leta y’u Rwanda zombi zahakanye ko hari ingabo z’u Rwanda zaba ziri gufatanya n’iza Congo muri ibyo bitero ku mitwe yitwaje intwaro.

JPEG - 66.4 kb
Abagore bari mu bavanywe muri DR Congo ubu bari mu nkambi ya Nyarushishi

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 17/01/2020
  • Hashize 4 years