Imiryango 17 Ituye mu gishanga cya Rugezi igiye gukurwa mucyeragati

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’Umutungo Kamere yasabiye imiryango 17 ituye mu gishanga cya Rugezi giherereye mu Karere ka Burera gukurwa mu cyeragati bagashakirwa ahandi ho gutuzwa kuko kuri ubu nta wemerewe gutura mu gishanga.

Ubwo Minisitiri w’Umutungo kamrere Dr. Biruta Vincent yitabaga Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane, yatangaje ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera harebwa uburyo aba baturage bakwimurwa muri iki gishanga. Minisitiri Dr. Biruta yatangaje ingamba zihari kuri aba baturage ubwo yitabaga iyi komisiyo yifuzaga kumenya aho igikorwa cyo gukura aba baturage mu rujijo kigeze nyuma ya raporo yakozwe n’itsinda ry’abadepite bari muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu ya 2014- 2015. Iyi raporo igaragaza ikibazo cy’aba baturage yatumye iri tsinda ry’abadepite na ryo rijya gusura aba baturage bakagaragaza ibibazo bafite birimo akarengane n’urujijo basizwemo kuko bamwe muri bo batagira ibyangombwa by’ubutaka kandi ari ba kavukire barimo n’abasaza b’imyaka 80.

Hari kandi no kubaheza mu rungabangabo n’ubuyobozi bwabamenyesheje ko bagiye kwimurwa none bikaba nk’ibyibagiranye kuko kimaze imyaka isaga ine kidakemuka.

Minisitiri yatanze ibisobanuro agira ati “Nyuma y’ibiganiro n’izindi nzego, Akarere ka Burera kemeye ko kiteguye kubimura ku mafaranga azava kungengo y’imari itaha ya 2016 – 2017 ikibazo cyigacyemuka burundu; naho abatujwe mu gishanga kidakomye (kitabuzanyijwe) bazahaguma. Basabwe kwibumbira muri koperative babyaze umusaruro neza ubwo butaka kuko biri no muri gahunda ya leta guhuza ubutaka. Twasanze kubimura ahubwo ari byo byaba bihenze cyane, kikaba n’igisubizo kitabahungabanyije.”

Inzego zaganirikwe kuri iki kibazo ngo harimo inzego zirimo akarere, icyahoze ari ELECTROGAZ(cyaje guhinduka RECO RWASCO), n’abandi. Minisitiri Dr. Biruta yongeyeho ko indi miryango ituye mu mbago z’ikindi gishanga kidakomye izahagumana ikanafashwa gushaka ibikorwa biyifasha kukibyaza umusaruro.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years