Imirwano y’ingabo za Sudan yepfo na Uganda ikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2020
  • Hashize 4 years
Image

Imirwano y’ingabo z’ibihugu bya Sudan yepfo na Uganda yabereye mu Majyaruguru ya Uganda hafi n’umupaka ubihuza ibihugu byombi bikomeje gushinjanya ubushotoranyi kuri buri ruhande.

Ibi bikimara kuba Igisirikare cya Sudani cyasohoye itangazo kivuga ko uku kurasana kwabereye ku butaka bw’igihugu cyabo ariko Uganda binyuze mu itangazo ryayo kuri uyu wa 1 Ugushyingo yamaganye aya makuru ivuga ko kwabereye ku butaka bwayo mu Karere ka Lamwo.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Col Deo Akiiki, yashinje Sudani y’Epfo kugoreka ukuri ku byabaye.

Yavuze ko kugira ngo ingabo z’ibihugu byombi zirasane byatewe n’uko iza Uganda zakiriye amakuru avuga ko iza Sudani y’Epfo zafunze umuhanda uherereye mu gace ka Pangira ho muri Lamwo.

Lt Col Deo Akiiki avuga ko ingabo za Sudani y’Epfo zari zakoze urugendo rw’ibilometero zinjira muri Uganda.

Ngo ingabo za Uganda zikimara kumva ibi zagiye muri aka gace, zigamije kureba icyabaye ari ngo iza Sudani y’Epfo zihita zitangira kuzirasaho nazo zirasubiza biza kurangira iyi mirwano iguyemo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo.


Ibivugwa n’ingabo za Uganda bitandukanye cyane n’ibyatangajwe n’iza Sudani y’Epfo kuko zo zavuze ko intandaro y’uku kurasana yatewe no kuba iza Uganda zaragabye igitero ku basirikare b’iki gihugu bari mu gace ka Pogee muri Magwi.

Lt Col Deo Akiiki avuga ko ingabo za Sudani y’Epfo zari zakoze urugendo rw’ibilometero zinjira muri Uganda.


Nubwo ingabo za Uganda zitigeze zitangaza ko hari umusirikare wazo waguye muri iyi mirwano ahubwo zikavuga ko yaguyemo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo, umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Major General Lul Ruai Koang, yabwiye Ijwi rya Amerika ko Uganda nayo yapfushije abasirikare babiri.


Yagize ati “Itsinda ryagabye igitero gitunguranye ku basirikare bacu bari ku mupaka uri Pogee muri Magwi muri Leta ya Equatoria y’Uburasirazuba.

Ingabo zacu zinjiye muri iyi mirwano yahitanye abasirikare bane, babiri bo ku ruhande rwacu na babiri b’Igisirikare cya Uganda

Salongo Richard

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2020
  • Hashize 4 years