Congo: Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 na FARDC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

MSF ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko imaze kwakira imiryango ihunga intambara ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Rutshuru.

MSF itangaza ko tariki ya 17 Kamena yakiriye imiryango 635 harimo impunzi zavuye ahitwa Kahembe ubu bacumbikiwe muri teritwari ya Nyiragongo ahitwa mu Munigi hafi y’umujyi wa Goma.

Ubuyobozi bwa MSF bugira buti: “Imiryango ihunga intambara ihuje M23 n’ingabo za FARDC muri Rutshuru bahungiye mu Munigi hafi y’Umujyi wa Goma. Twatangiye kubagezaho ubufasha burimo; isabune, ibikoresho by’isuku, abakozi bacu bamaze kubagezaho amazi meza.”

MSF ikomeza itangaza ko ibyo imaze gukora bidahagije kuko hari imiryango ikeneye ibiribwa kandi ibyabo babitaye.
Umuvugizi wa M23 yagize ati “Turi mu mujyi wa Bunagana, ntiduteze gusubira inyuma, ahubwo uko badutera baduha ubushobozi bwo kubambura aho bari, twabasabye gushyikirana ntibabishaka, barashyira imbere intambara kandi barimo kuyitsindwa.”

Mu gihe Leta ya Congo ikomeje kongera ubushobozi buyifasha guhanga na M23, uyu mutwe wo ukomeje gusaba ibiganiro no gushyira mu bikorwa amasezerano basinyanye muri 2020.

Leta ya DRC ikomeje kwangisha abaturage u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda, irushinja gufasha umutwe wa M23. Icyakora umuvugizi wa MONUSCO imaze iminsi irwana ku ruhande rwa FARDC, aherutse gutangaza ko nta gihamya kigaragaza ko M23 ifashwa na Leta y’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/06/2022
  • Hashize 2 years