Imirire idahwitse ntitume ubuzima bwawe bujya mubyago(UYU MUGANGA YAGUFASHA)

  • admin
  • 26/01/2018
  • Hashize 7 years

Muri Amazon WELLNESS CENTER LIMITED mugashami kaho ka Amazon Nutrition Clinic ivuriro ryabafasha muri gahunda zitandukanye zo kunoza imirire / bikanabazanira impinduka igaragara mumibereho yaburimunsi kuko ryifashisha inzobere muby’imirire n’abakangurambaga muby’ubuzima.

Muhabura.rw yaganiriye na RND(Registered Nutritionist Dietesics) Kamanzi Private Impuguke mubuzima n’imirire mukigo cy’ Amazon wellness center limited asobanura uburyo imirire myiza igira uruhare mubuzima bwa muntu.

Agira ati”Imirire myiza ni ingirakamaro ku muntu uwariwe wese kugirango agire ubuzima bwiza.Imirire mibi igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, harimo kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri,ibyo bigatuma umuntu ashobora kwibasirwa n’indwara zinyuranye ndetse bigatera kudakura ku bana(Bakagwingira) mu gihagararo no mu bitekerezo (reduced Physical and mental development) bityo umuntu ntashobore kwiteza imbere n’igihugu muri rusange”.

Muri iki gihe isi ifite ibibazo by’imirire twavuga ko biri mu bwoko bubiri harimo imirire mibi ishingiye ku kubura intungamubiri (undernutrition) ndetse n’imirire mibi ishingiye ku kurenza intungamubiri zikenewe n’umubiri(overweight).Kimwe n’ahandi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,ikibazo cy’imirire mibi irangwa n’ibura ry’intungamubiri zubaka umubiri n’izitera imbaraga (Protein Energy malnutrition: PEM) ndetse n’ibura ry’intungamubiri zirinda indwara(Vitamin and mineral deficiencies) gikomeje kugaragara mu gihugu cy’u Rwanda. Ibi bikaba bigira uruhare mu kuzamura umubare w’abana n’ababyeyi bapfa mu gihugu.

Yavuze ko indyo yuzuye igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:

1. Ibyubaka umubiri (Protein):

Ibyubaka umubiri bituma umubiri ukura neza,bigatuma uturemangingo fatizo dushya tw’umubiri turemwa n’udusanzwe tugakomeza kubaho, Bitera imbaraga, Bituma ubudahangarwa bw’umubiri burushaho gukomera.

2. Ibitera imbaraga (Glucids): Mu biribwa bikungahaye mu bitera imbaraga

3. Ibinyamavuta (Lipids):

4. Vitamini n’imyunyungugu: Vitamini Mu biribwa bikungahaye muri vitamini dusangamo imbuto n’imboga. Imyunyungugu: Imyunyungugu dushobora kuyisanga mu biribwa bitandukanye ndetse no mu mazi meza.

Zimwe muri service wasanga muri Amazon Nutrition Clinic : Basuzuma iby’imirire ,Ubujyanama kumirire y’umugore witegura gutwita,Ubujyanama k’umugore utwite, Ubujyanama k’umugore wonsa, Ubujyanama ku mirire y’abana bato, Ubujyanama kubarwayi ba Diabete , Ubujyanama kubana bato biga, Ubujyanama mubyo kuringaniza ibiro, Ubujyanama mubyo kuboneza imirire. Muri rusange Amazon Nutrition Clinic kandi banatanga inyigishyo kumirimo y’igikoni.

Niba ufite ikigo cyita k’ubuzima bwa benshi cyangwa se nawe ukaba wifuza kugira ubuzima buzira umuze binyuze mubiribwa, Gana Amazon Wellness Center Limited Ivuriro ryabo agashami k’imirire (Amazon Nutrition Clinic), Bagendeye kumiterere y’umubiri wawe barabigufashamo bakoresheje inzobere muby’imirire n’abajyanama mubyubuzima.

Ubuzima bwawe n’ingenzi,Bityo nta handi wabonera service nziza nko muri AMAZON NUTRITION CLINIC Ibariza muri Amazon Wellness Center Limited

Amazon Wellness Center Limited ikorera mumujyi wa Kigali mu karere ka GASABO Umurenge wa REMERA Kumuhanda wa KG173 ST Imbere y’ahahoze Alpha palace.

Kubindi bisobanuro wahamagara kuri : +250780777777/ +250784869517/ +250783257902.

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 26/01/2018
  • Hashize 7 years