Imirimo yo kubaka Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu igeze ku musozo
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) iratangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu iri gusozwa ndetse ubu sitasiyo iri hafi kugezwamo amashanyarazi ngo itangire kugeza amashanyarazi mu ngo zituye mu Karere ka Nyabihu n’Uturere duhana imbibi nako.
Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 ikaba izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021.
Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, Akagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, niyo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere ndetse iyi sitasiyo ikazafasha abatuye aka Karere ka Nyabihu n’Uturere tukegereye turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze kubona amashanyarazi adacikagurika nk’uko byajyaga bibaho rimwe na rimwe.
(REG yubatse iyi sitasiyo ya Nyabihu mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi muri Nyabihu n’ibice bihegereye.
Umuyobozi w’ ishami rya REG muri Nyabihu, Mutsindashyaka Martin avuga ko iyi sitasiyo yuzuye izagabanya uburebure bw’imiyoboro ya REG, kuko ahanini abatuye Nyabihu n’ibice bihegereye, bacanaga amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.
Mutsindashyaka akomeza avuga ko iyi sitasiyo kandi izafasha inganda nyinshi zirimo kubakwa muri iki gice kubona amashanyarazi ahagije.
Mutsindashyaka avuga ko kandi ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga I Musanze uzagabanuka abaturage bagafatira hafi amashanyarazi.
Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024. Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.